Uwaketsweho kwiba Telefone ya The Ben yatangaje icyabimuteye n’abo bafatanyije

Urwego rw’Igihugu cy’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri Yombi Ndagijimana Eric uzwi nka X-Dealer, rumukekaho kuba ariwe wibye Telefone y’Umuhanzi The Ben ubwo yari mu bikorwa byerekeranye n’Igitaramo yakoreye i Bujumbula mu Burundi mu minsi ishize.

RIB yahamije aya makuru mu mpera z’Icyumweru gishize, nyuma y’ibyavugwaga ko The Ben yibwe Telefone yo mu bwoko bwa Iphone.

Ndagijimana Eric, ni umwe mu bamenyerewe cyane mu ruhando rwa Muzika n’Imyidagaduro mu Rwanda, kuko guhera mu Mwaka w’i 2008 ari umwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bifitanye isano.

Ndagijimana yemereye Ubugenzacyaha ko yayibye koko, gusa ngo adasanzwe azwiho ibi bikorwa, ahubwo yabikoze kuko hari uwari wayimutumye.

Yunzemo ko akimara kuyiba, yahise yerekeza i Nyamirambo, ahazwi nko kwa Mutwe.

Ati:“Abari bayintumye bambwiye ko hari amakuru ajyanye n’amasezerano bashakaga gukuramo, bambwira ko nimbikora nkayibazanira, bampemba Miliyoni 3 z’Amafaranga y’u Rwanda”.

Ubwo Igitaramo cya The Ben cyarangiraga, hari amakuru yagiye hanze ko hari abantu bagurishije amatike ku ruhande batabiherewe uburenganzira n’ababishinzwe.

Bikavugwa ko umugabo wakubiswe na Muyoboke Alex usanzwe areberera ibikorwa by’abahanzi batandukanye mu Rwanda, ari uyu Ndagijimana Eric, kandi ariwe wagurishaga n’ayo matike.

Kuri ubu, RIB itangaza ko Ndagijimana Eric n’abandi bakekwaho gufatanya muri uyu mugambi, bari gukorwaho iperereza ryimbitse.

Gusa, nta byinshi RIB yashatse gutangaza kuri iyi Dosiye.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *