Ushinzwe kurambagiriza K.A.A Gent abakinnyi yaje kuyishakira Impano i Kigali

Harry Varley ufite mu nshingano gushakira ikipe ya K.A.A Gent (Koninklijke Atletiek Associatie Gent) ku Mugabane w’Afurika, ari i Kigali mu Rwanda.

Uyu mugabo yitabiriye igikorwa cyo gushaka Impano mu bakiri bato cyabereye kuri uyu wa Kane ahazwe nka Tapis Rouge i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Harry yatangaje ko hari bamwe mu bakiri bato ku Mugabane w’Afurika baconga ruhago, bibwira ko kugira Impano byonyine byabahesha gukabya Inzozi, nyamara hari ikindi bisaba.

Ati:“Guhera mu Mwaka w’i 2019, mfasha iyi kipe kuyishakira abakinnyi. Nahuye n’abatari bacye bagiye bagaragaza Impano, ukabona bazavamo abakinnyi bakomeye, gusa ntago biba bihagije, kuko ibyo gukora biba bikiri byinshi”.

Yunzemo ati:“Benshi mu bakiri bato ku Mugabane w’Afurika, bibwira ko Impano ihagije, gusa iyo wirengagije ko gukora cyane biguhesha kugera aho wifuza, ibisigaye byose bihinduka impfabusa”.

Yakomeje ati:“Iteka Impano iza ku isonga, ariko muri ruhago y’iki gihe, ntago ihagije. Ruhago yabaye Siyanse nk’izindi, Bityo abashaka kuyikina basabwa gushyiramo umuhate yaba mu buzima bwa buri munsi no mu Kibuga by’umwihariko”.

Agaruka kuri iri Jonjora ryabereye kuri Tapis Rouge, Harry yavuze ko hari abakinnyi bamunyuze ndetse yafashe amashusho yabo, akazayoherereza ushinzwe ibijyanye na Siporo muri Koninklijke Atletiek Associatie Gent, uyu akaba ariwe uzayagiraho ijambo rya nyuma.

Iri Jonjora ryo gushaka abakinnyi bafite Impano ryateguwe na Jimmy Mulisa binyuze muri Akademi (Academy) ye yise Umuri Foundation.

Ryahurije hamwe abakinnyi bakiri bato bari hagati y’Imyaka 15-19 babarizwa mu Makipe atatu (3) y’abakiri bato akorera mu Mujyi wa Kigali.

Aya Makipe agizwe na; APR Academy, Inter-force ndetse na Umuri Sports Team.

Agira inama aba bakinnyi bazamura Impano, Harry yagize ati:“Ibintu nk’ibi ntimukabifate gutyo gusa. Ni amahirwe agirwa na bake, bityo ntago mukwiriye kuyatera Inyoni”.

Jimmy Mulisa wagize uruhare mu itegurwa ry’iki gikorwa, yagize ati:“Guhera kwanjye na Harry bakomotse mu muhate wo gushakishiriza amahirwe abakiri bato bafite Impano zo guconga Ruhago”.

Yunzemo ati:“Harry akunze kunzeguruka Afurika yose ashakisha Impano z’abakiri bato baconga Ruhago. Nahujwe na we n’inshuti yanjye, turavugana ndetse twemeranya ko azaza mu Rwanda, none nishimiye ko atajya yica isezerano”.

Bamwe mu bakinnyi bahise abandi muri iki gikorwa cyo gushaka Impano, barimo Abdul Karim Jamal.

Jamal yagize ati:“Twaje hano kugerageza amahirwe yacu kuko ntawamenya. Ni iby’agaciro kuba twayahawe. Ntago tuzi ikizakurikiraho niba hari umwe muri twe uzagira amahirwe yo kugana mu Bubiligi, gusa n’iby’agaciro kuri twe”.

Amafoto

Belgian Pro League K.A.A Gent's head scout on the African continent, Harry Varley, shared his insights after a talent detection tournament held at Tapis Rouge football pitch in Kigali on Thursday

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *