USA yizeye “Amahoro muri DR-Congo” nyuma y’uko Tshisekedi atsindiye Manda ya 2

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, yashoje urugendo yarimo mu bihugu bine by’Afrika.

Ubwo yari i Luanda kuri uyu wa kane, yavuze ko “yizeye ko Repubulika ya Demokarasi ya Kongo igiye kugira amahoro nyuma y’amatora yayo.

Blinken yaganiriye ikibazo cya Kongo na Perezida w’Angola, Joao Lourenco. Yamushimiye ko “abarwana n’abashyamiranye muri Kongo bamufitiye icyizere mu milimo ye y’umuhuza wabo.”

Nyuma y’iyo nama, Blinken yabwiye abanyamakuru ko “baganiriye ku ngamba zifatika zizatuma imishyikirano y’amahoro itera imbere.”

Minisitiri Blinken yatangaje kandi ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yakurikiraniye hafi, birimo gusangira amakuru y’ubutasi, amatora yo muri Kongo, yabaye mu kwezi kwa 12 gushize. Ati: “Ubu noneho, ubwo arangiye, turemeza ko igihe kigeze kugirango dipolomasi ifate iya mbere.” Arasaba kwagura imishyikirano yatangiriye muri Angola no muri Kenya.

Muri uru rwego rwa dipolomasi, muri ibi byumweru bibiri bishize Blinken yavuganye kuri telephone na perezida wa Kongo Felix Tshisekedi, ahura kandi n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, mu nama ngarukamwaka

y’abayobozi b’ibihugu byo kw’isi n’abashoramari bakomeye bita “World Economic Forum” i Davos mu Busuwisi.

Guverinoma ya Kongo irega u Rwanda kuba inyuma ya M23. U Rwanda rwo rurabihakana, ahubwo rukarega Kongo gushyigikira FDLR iri ku butaka bwayo.

Angola ni cyo gihugu minisitiri Blinken ashorejemo urugendo rwe muri Afrika rwabanje kumujyana muri Cap Vert, Kotedivuwari, na Nijeriya. (AFP)

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *