USA yatangiye guha Imyitozo yo mu Mazi Abasirikare bo ku Mugabane w’Afurika

Leta nzunze ubumwe z’Amerika zatangiye guha imyitozo ya gisirikare, abasirikare batandukanye bo mu bihugu byo muri Afurika yo mu Burengerazuba basanzwe barwanira mu Mazi.

Muri iyo myitozo, ubwato bw’Ibihugu by’Afurika y’Uburengerazuba basanze bwarashaje ubundi bumeraho Ibyatsi kubera ku tabukoresha bahitamo kubufata n’abari babirinze.

Abari muri ubwo bwato bwaguye ingesi , n’ubw’abasanzwe bazwiho gushimuta amato y’ibicuruzwa mu mazi n’inyanja.

Ni imyitozo irimo gutangirwa mu ruzi rwa Volta River mu gihugu cya Ghana kuva mu mpera z’icyumweru gishize igamije kuzamura urwego rw’igisirikare cy’afurika by’umwihariko iyo mu burengerazuba.

Inabera kandi mu Nyanja no mu nzuzi zitandukanye, aho abasirikare bazaba bafite ububasha bwo kurwanya no kubohoza aba bashimuswe n’amabandi yo mu mazi n’inyanja ahegereye Afurika.

Biteganijwe ko iki gikorwa kizakurikirwa n’abakuru b’ibihugu bahawe iyo mpano na Amerika nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *