USA: R. Kelly arembeye muri Gereza

Umuhanzi w’Umunyamerika Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka R. Kelly arembeye muri Gereza aho afungiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA).

Umwuganganizi we mu mategeko yatangaje ko uyu Muhanzi yamubazwe bitewe n’uburangare bw’abaganga bashinzwe kwita ku mfungwa.

Kelly yakatiwe n’Urukiko rwo muri Leta ya Chicago Imyaka 20 y’Igifungungo ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ibi kandi byatijwe umurindi n’uko nyuma yo gukora ibi byaha, yifataga amashusho, akayacuruza ku mbuga za Interineti.

Jennifer Bonjean, Umwuganganizi mu mategeko wa R.Kelly, yaboneyeho gutangaza ko ubuzima bw’uyu muhanzi butameze aho afungiye.

Kuba uyu muhanzi afite ibibazo by’ubuzima, Umunyamategeko we yabyegetse ku baganga bo muri Gereza, abashinja kutita ku bintu.

Uyu Munyamategeko yatangaje ko R. Kelly aherutse kubagwa ku Mitsi ya Achilles (Achilles Tendon) nyuma y’uko mu Cyumweru cyari cyabanje yari afite ikibazo cy’amaraso.

Aha niho yaboneyeho gushinja uburangare bukomeye abayobozi ba Gereza n’abahanga baho, avuga ko bagakwiye kuba baramwitayeho.

Ati: Buri Gereza zagakwiye kujya zita ku buzima bw’Imfungwa.

Gusa, ubuyobozi bwa Gereza ntacyo bwigeze butangaza kubyo uyu Munyamategeko abashinja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *