Umuhanzi uri muri ba rurangiranwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Justin Bieber yagurishije imigabane ku burenganzira kuri muzika ye na kompanyi yitwa Hipgnosis Songs Capital kuri miliyoni $200.
Iyi kompanyi ubu nayo ifite imigabane ku ndirimbo z’uyu muhanzi zirimo n’izakunzwe cyane za vuba aha – nka “Baby” na “Sorry”.
Bieber, umwe mu bahanzi bagurishije kurusha abandi bose mu kinyejana cya 21, yiyongereye mu itsinda ry’abahanzi basaruye imari nini mu bihangano byabo.
Ibi bisobanuye ko Hipgnosis izajya yishyurwa igihe cyose indirimbo iri muzo baguzeho uburenganzira icurangiye kumugaragaro.
Iyi kompanyi – y’ishoramari rya miliyari 1$ ihuriweho na kompanyi rutura mu by’imari Blackstone hamwe na British Hipgnosis Song Management – yaguze uburenganzira ku ndirimbo 290 za Bieber.
Aho harimo indirimbo zose yasohoye mbere ya tariki 31 Ukuboza(12) 2021 – hamwe n’uburenganzira bwe nk’uwazanditse.
Hipgnosis ntabwo yatangaje ibikubiye byose muri ubu buguzi, ariko hari uwatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko bwatanzwemo miliyoni $200.
Abahanzi barimo gukomeza kugurisha imigabane ku burenganzira bafite ku bihangano byabo – barimo Justin Timberlake na Shakira, nabo baheruka kugurisha na Hipgnosis.
Gusa ibi ubusanzwe bimenyerewe cyane mu bahanzi bakuze kurushaho. Mu myaka ibiri ishize, ibyamamare muri muzika yo hambere Bob Dylan na Bruce Springsteen bagurishije indirimbo zabo kuri Sony.
Springsteen bivugwa ko yahawe miliyoni $500 ku kugurisha indirimbo zose yakoze mu buzima bwe.
Hipgnosis Songs Fund irimo kwigwizaho indirimbo zakunzwe cyane – kandi ishishikariza abashoramari bakomeye kwinjira muri ubu bucuruzi.
Uwashinze iyi kompanyi, Merck Mercuriadis, mbere yavuze ko indirimbo zakunzwe cyane zishobora “kurusha agaciro zahabu cyangwa ibitoro”.
Atangaza uku kugurisha ibye, Bieber yagize ati:
“Ibyo Justin Bieber yakoze ku muco w’isi mu myaka 14 ishize biraboneka neza.”