Urugendo rwagejeje u Rwanda ku kunguka Inganda 300 mu Myaka 7

Imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko urwego rw’inganda rufite uruhare rwa 21% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ruvuye kuri 16.5% rwariho mu 2017.

Ibi bisobanuye ko hasigaye ibice birindwi gusa ngo rugere ku ntego yarwo mu mezi atanu asigaye ngo NST1 igere ku musozo. Mu 2017, uru rwego rwari kuri 16.5%.

Bamwe mu bayobozi n’abakozi bo muri izo nganda bashimangira ko zahinduye ubuzima bwa benshi.

Umwaka wa 2024 wasanze urwego rw’inganda ruri ku muvuduko wa 17% ndetse rugize 30.1% by’ibyoherezwa hanze muri rusange.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Fred Mugabe, avuga ko inganda 311 zashinzwe mu myaka irindwi ishize zitanga umusaruro ufatika mu bukungu bw’igihugu.

Ku bufatanye n’abikorera, hubatswe inganda nshya mu byanya byahariwe inganda hirya no hino mu gihugu zirimo iz’imiti n’inkingo, iz’ibikoresho by’ubwubatsi nk’ibyuma, amabati, sima, izikora imyenda, izitunganya ibyo gupfunyikamo n’izita ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Impuguke mu Bukungu, François Kanimba, ashimangira ko mu gihe hategurwa icyiciro cya NST 2, hari ishoramari Leta yashyira mu nganda zimwe na zimwe zatoranywa hagamijwe kuzifasha guhatana ku masoko yo hanze y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *