Urugendo rucukumbuye rwa General Kabarebe wayoboye Ingabo z’u Rwanda na DR-Congo wagiye mu kiruhuko cy’Izabukuru

Biragoye kuvuga igisirikare cy’u Rwanda mu myaka hafi 30 ishize ngo usige izina James Kabarebe. Gusa ubu itangazo rya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ryamushyize ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’abandi basirikare bakuru bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gen James Kabarebe w’imyaka 64, kuva mu 2018 yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’ingabo, nyuma gato yagizwe umujyanama wa Perezida Kagame mu bya gisirikare, kuva icyo gihe kenshi yabonekaga mu biganiro bikangurira urubyiruko gukunda Igihugu.

Ntabwo yaruhukijwe wenyine, abandi basirikare bakuru nka Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Kayonga, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba, Maj Gen Albert Murasira n’abandi nabo bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu Rwanda itegeko rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda ingingo yayo ya 102 ivuga ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuri ofisiye jenerali ari 60.

  • Gen Kabarebe ni muntu ki?

Bihera mu ntambara ku Rwanda y’izari Inyeshyamba za APR mu 1990, yari umusirikare muto urangije amashuri muri Uganda aho yavukiye agakurira nk’impunzi y’Umunyarwanda, nk’uko inyandiko zitandukanye ku buzima bwe zibivuga.

Muri iyo ntambara yakuyeho ubutegetsi bwa Sindukubwabo wari warasimbuye Habyarimana mu 1994 igahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, James Kabarebe wari ugeze ku ipeti rya Colonel, yari ‘aide-de-camp’ (somambike) wa Maj Gen Paul Kagame wari uyoboye urugamba.

Inyandiko zigaruka ku buzima bwe zivuga ko nyuma yabaye Komanda w’umutwe wa High Command wa APR, nyuma yo gufata ubutegetsi akaba umugaba w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu (Republican Guard).

Ni umugabo w’imyaka 64, wubatse ufite abana batatu, uretse igisirikare mu Rwanda azwi nk’umwe mu bagaragara mu ruhando rw’ubucuruzi na Siporo, by’umwihariko umupira w’amaguru, ndetse na Politike.

  • Umugaba w’ingabo za DR-Congo

Nyuma y’uko ingabo ziyobowe na Paul Kagame zifashe ubutegetsi, nyuma mu 1996 zakurikiranye abo zahiritse mu cyahoze ari Zaïre (DR-Congo ubu), zigamije guhashya ibitero byabo ku Rwanda no gucyura impunzi.

Col Kabarebe wari mu basirikare bizewe na Kagame icyo gihe, ni we wayoboye ingabo zinjiye muri Zaïre ya Mobutu Sese Seko, ariko intambara yafashe indi ntera ubwo ingabo z’u Rwanda zafashaga inyeshyamba za Laurent-Désiré Kabila gukomeza bagana i Kinshasa.

Iyo ntambara ntiyatinze cyane, Mobutu wari urembejwe n’indwara ntiyari ashoboye guhuza ibikorwa by’intambara no kurinda igihugu cye, muri Gicurasi(5) 1997 Kinshasa yarafashwe, Mobutu arahunga, Kabila afata ubutegetsi afashijwe cyane n’abasirikare ba Kabarebe hamwe n’urubyiruko rw’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda, ndetse ahita agira uyu umugaba w’ingabo za RD-Congo yari amaze kwambura izina rya Zaïre.

Ntibyatinze, havutse ubushyamirane hagati ya Kabila n’ingabo z’u Rwanda, mu 1998 avanaho Kabarebe, ibi byaje kuvamo intangiriro y’intambara ya kabiri ya Congo, yabaye inkundura ikazamo n’ibindi bihugu nka Zimbabwe na Angola byafashije kurengera ubutegetsi bwa Kabila.

Mu mbwirwaruhame ze, Gen Kabarebe yagiye agaruka kenshi ku gitero kizwi nka ‘Operation Kitona’ yayoboye muri iyi ntambara muri Kanama(8) 1998.

Umunyamateka mu bya gisirikare James Stejskal mu nyandiko ye “The Kitona Operation – Rwanda’s Gamble to Capture Kinshasa and the Misreading of an “Ally””, yavuze ko uburyo ingabo ziyobowe na Col Kabarebe zafashe ikibuga cy’indege cya Kitona mu Burengerazuba bwa DR-Congo ari “igikorwa cyari gitunguranye cya gisirikare kandi kidasanzwe. Cyari kigamije gufata Kinshasa vuba vuba no guhirika Kabila”.

Stejskal avuga ko iki gitero kidasanzwe cyari kujya mu mateka y’intsinzi zikomeye za gisirikare iyo kigera ku ntego zacyo, ariko ntibyashobotse kuko Angola na Zimbabwe zinjiye mu ntambara zirengera Kabila, Kabarebe n’ingabo yari asigaranye bahungira muri Angola babasha gufata ikindi kibuga cy’indege gito cyane bagihagurukiraho bataha, nk’uko yagiye abigarukaho mu mbwirwaruhame ze.

Nyuma ya Congo II, nk’uko bita iyi ntambara, Kabarebe yazamuwe mu mapeti agera ku rwego rwa Jenerali w’inyenyeri enye, mu 2002 yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda mbere yo kugirwa Minisitiri w’ingabo mu 2010, umwanya yavuyeho mu 2018.

  • Ibyo yavuze

Gen Kabarebe, kenshi yitabira amatorero n’amakoraniro y’urubyiruko, mu biganiro bye akagaruka baganiriza ku “amateka y’urugamba rwo kwibohora”.

Mu biganiro bye, General Kabarebe akunze kuganiriza urubyiruko inkuru z’intambara yarwanye, zirimo nk’intambara n’abacengezi cyangwa operation Kitona, ubutwari bw’ingabo z’Inkotanyi, abihuza n’ibiriho, akabifatanya no gukundisha abato igihugu.

  • Mu 2015 nka minsitiri w’ingabo ari mu nteko ishinga amategeko yagize ati “urugamba rwa FDLR twararutsinze”.
  • Mu 2017 yavuze ko “FDLR iramutse iteye u Rwanda nta n’iminota itanu yahamara”.
  • Mu 2019 mu gikorwa cyiswe ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’, yagize ati: “mu mateka ye, Perezida Kagame nta mateka yo gutsindwa urugamba afite…uwakwiha kumurwanya ndamubabarira kuko njye mbizi, kuvuga ngo yatsindwa ni ukwibeshya, nta na hamwe yatsindwa.”

Ibyo yavuzweho

Ni umusirikare ufite umwihariko wo kuba yarabaye umugaba mukuru w’ingabo z’ikindi gihugu. Bamwe bemeza ko nta handi biraba ku Isi, gusa nta bushakashatsi ku mateka buremeza ibi.

Raporo y’inzobere za ONU y’uyu mwaka yongeye kugaruka kuri Kabarebe imushinja gufasha umutwe wa M23. Ibi birego u Rwanda rwagiye rubihakana.

Icyo gihe mu kiganiro n’ikinyamakuru Le Soir, Gen Kabarebe yagize ati: “Buri wese azi ko u Rwanda nta musirikare n’umwe rufite muri M23 kandi ko nta bufasha na bumwe ruyiha.”

Ibyo yakoze mu mwuga we wa gisirikare ntiyabikoze wenyine, yari afite umukuriye n’abo nawe akuriye, barimo bamwe mu bo ubu bajyanye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gen Douglas MacArthur, ufite amateka maremare mu ngabo za Amerika no mu ntambara, mu 1951 ubwo asezera kandi asobanura ko abavuye mu gisirikare bakomeza kwibukirwa ku mirimo bakoze, yabwiye inteko ishingamategeko ya Amerika amagambo, yakoreshejwe no hambere, asobanura ngo “Abasirikare bashaje ntibajya bapfa, bararembera.” (Twifashishije Inkuru y’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC)

Amafoto

Maj Gen Augustin Turagara na Maj Gen Martin Nzaramba (aha ni mu ifoto bari kumwe mu 2014) bari mu basirikare bakuru ubu bashyizwe mu kiruhuko

 

Gen James Kabare na Maj Joseph Kabila ubwo inyeshyamba za Laurent-Desire Kabila zari zimaze gufata ubutegetsi i Kinshasa zihiritse Mobutu

 

Mu bashyizwe mu kiruhuko ubu kuri iyi foto yo mu 2014 harimo, uhereye ibumoso; Mushyo Kamanzi, James Kabarebe, Charles Kayonga (wa gatatu iburyo) na Fred Ibingira ubanza iburyo

 

Perezida Kagame na bamwe mu basirikare bakuru barimo Gen Kabarebe (wa kabiri iburyo) mu minsi ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *