Urugamba rwo kwegukana Manchester United rugeze mu Mahina

Mu gihe Isi yose yari ihanze amaso i Doha muri Qatar ahaberaga igikombe cy’isi, mu buryo butunguranye inkuru yagiye hanze ko Manchester United itangije urugendo rwo gushaka uburyo yabona ubushobozi ikarushaho kuba ikipe ikomeye. Muri ubwo buryo hakaba harimo no kuba yagurishwa.

Iyi nkuru yaryoheye amatwi y’abakunzi ba Manchester United bahise bizera ko kera kabaye noneho urugiye kera rwaba rugiye guhinyuza intwari, bagatandukana na Glazer Family bafata nk’aho inyuzuza ikipe yabo aho kuyiteza imbere.

Bidatinze, amazina y’abifuza kuyegukana yatangiye kuvugwa, ariko amazina 2 aba ariyo yigaragaza kurenza ayandi.

Aya ni Umunya Qatar, Sheikh Jassim Al Thani n’Umwongereza Sir Jim Ratcliffe.

Aba binjiye muri uru rugendo batanga ibiciro bumva ko bihagije kuba buri umwe yakegukana iyi kipe y’igihangange mu Isi.

Ibi ntabwo babikoze inshuro imwe, kuko babikoze ubugira kabiri ariko ntibyagira icyo bitanga.

Kugeza aha, amakuru yavugaga ko Glazer Family yifuza Miliyari 6 z’Ama-Pound, ariko aba bombi bakaba batarigeze bageza kuri iki kiguzi.

Ku munsi w’ejo iminsi 157 yari yihiritse Manchester United itangije urugendo rushobora gusiga amateka mashya.

Wari umunsi wo gutanga igiciro cya 3 ari nacyo cya nyuma kubafite agatubutse.

Niko byagenze, isiganwa ryakomeje kuba iry’amafarasi 2.

Ahagana saa Yine z’Ijoro, Raine Groupe yahawe akazi ko gukurikirana igurishwa, yakiriye igiciro cya 3.

Sheikh Jassim, ibahasha ye yari irimo ko atanze Miliyari zirenga 5 ariko zitagera kuri 6 ( Umubare nyawo ntago uzwi).

Mu byo yifuza, ni ukugura ikipe 100% n’amadeni yose ifite akayishyura.

Akazavugurura Sitade n’ibindi bikorwaremezo by’ikipe, no kugura abakinnyi bashya.

Ku rundi ruhande, Sir Jim Ratcliffe yatanze ibahasha irimo ko we yifuza kugura imigabane irenga gato 50%, ariko Avram na Joel Glazer bakagumana imigabane yabo ingana na 20%.

Aba bakazaba badafite ijambo rikomeye kuko Sir Jim Ratcliffe ariwe uzaba ari Umuyobozi. Gusa, bakayibamo nk’abanyamigabane bato basanzwe.

Iyi gahunda ya Sir Jim Ratcliffe ikaba ikomeje kwamaganwa n’abakunzi ba Manchester United badashaka kubyumva na rimwe, kuko bo bifuza ko ikipe yabo igurishwa byuzuye kandi ibyo ushaka kubikora akaba ari Sheikh Jassim.

Amakuru ava mu bantu ba hafi ba Sheikh Jasim, avuga ko afite ikizere kinshi kuko yizera ko amafaranga ari gutanga ahagije kandi ko nta wundi mu bo bahanganye wayatanga.

Ni mu gihe yayigura, azaba aciye agahigo k’Isi, ko kuba Manchester United ibaye ikipe iguzwe akayabo kurenza izindi.

Aba bantu ba Sheikh Jasim, bakomeza bavuga ko kuri bo ngo uretse kuba ari inyungu y’umurengera kuri Glazers, bizaba n’inyungu kuri Manchester United kuko ikipe izubakirwa ibikorwaremezo bigezweho n’Umutoza Ten Hag ahabwe amafaranga ashaka yo kugura abakinnyi.

Aba bakaba bagize bati:”Sheikh Jasim, yagize ati ‘Yafate cyangwa ubireke‘.

Muri iyi nkundura, hari abakomeje gukeka ko Glazers Family yaba itifuza kugurisha Manchester United, gusa amakuru ahari ni uko bashaka kuyigurisha.

Amakuru aturuka ava muri USA, akomeza avuga ko batari gutangiza urugendo rumaze amezi 5 batiteguye kuyigurisha.

Gusa, ngo igisigaye ni ukemenya niba koko biteguye gufata amafaranga atuzuye Miliyari 6 kuko bo niyo bifuzaga.

Abo ku ruhande rwa Sir Jim Ratcliffe, bo bavuga ko ikizere ari cyose ko, ibyifuzo byabo bizemeza Glazers.

Kuba Sir Jim Ratcliffe ashaka kugura imigabane aho kugura ikipe yose kandi akaba yemerera bamwe mu bagize Glazer Family kuba bahaguma, yizera adashidikanya ko ari umuvuno we uzarya kurenza abo bahanganye. Gusa, ibi bikaba bidashyigikiwe n’abafana ku rwego rwo hejuru.

Mu gihe Sheikh Jassim yaba yegukanye Manchester United, byamusaba nibura ukwezi kumwe kuba arangije ibirebana no kugura Imigabane ya Glazers ingana na 69% mu gihe mu Byumweru 6 yaba arangije kwegukana 31% by’Imigabane ifitwe n’abandi bityo ikipe ikaba ibaye iye 100%.

Hagati aho kandi, Imyaka 10 irashize nta gikombe cya Shampiyona Manchester United yegukana, ari nako  15 yihiritse itazi uko kwegukana Irushanwa rya UEFA Champions League bimera.

Yaba Sheikh Jassim cyangwa Ratcliffe, bose ikita rusange ni ukongera kugarurira Manchester United ikuzo, haba mu imbere mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.

Sheikh Hamad bin Jassim bin Jaber bin Mohammed bin Thani Al Thani, avuga ko yifuza guca agahigo akegukana Manchester United atanze ikiguzi kitarigera kibaho ku Isi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *