Urubanza rwa Micomyiza: Umutangabuhamya yamushinje kwicira Abanyeshuri kuri Bariyeri yashinze kuri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda

Urugereko rw’Urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinja Micomyiza Jean Paul uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bivugwa ko yakoreye mu Mujyi wa Butare mu 1994.

Umutangabuhamya yamushinje gushinga bariyeri no kwica abanyeshuri babiri bigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Micomyiza yoherejwe mu Rwanda n’Igihugu cya Swede (Suède) muri 2022 aregwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gusambanya abagore nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu. Ibyaha we aburana ahakana.

Urukiko rwumvise umutangabuhamya umwe, Gasasira Jean Pierre, watanze ubuhamya bwe imbona nkubone.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko yacitse ku icumu rya Jenoside kandi ko azi neza Micomyiza ngo kuko babanye mu muryango w’abasukuti kandi ngo mama we yigishije uwo mutangabuhamya.

Gasasira yabwiye urukiko ko bariyeri yashinzwe na Micomyiza yiciweho abasore batatu bari abanyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, avuga ko yiboneye umwe muri bo Micomyiza yicishije ubuhiri.

Avuga ko Micomyiza kuri iyo bariyeri yari afite imbunda, ubuhiri n’umupanga.

Micomyiza, ahawe ijambo, yavuze ko atazi uwo mutangabuhamya, ko ari ubwa mbere amubonye.

Yifuje ko basuhuzanya mu rukiko ariko umutangabuhamya aramuhakanira.

Micomyiza, w’imyaka 51, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Yarezwe ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwabereye mu bice bitandukanye byo muri uwo Mujyi.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite ibimenyetso by’abatangabuhamya bemeza ko Micomyiza yayoboye ubwicanyi bukabije bwabereye kuri bariyeri yari yishyiriyeho afatanyije n’Interahamwe.

Ngo yabaga no mu cyiswe ‘Comité de Crise’, yashyiraga ku rutonde Abatutsi bagombaga kwicwa, ariko uregwa we arabihakana.

Urukiko rwavuze ko Urubanza ruzakomeza mu Kwezi kwa Mbere Umwaka utaha humvwa abandi batangabuhamya bamushinja. (BBC)

Jean Paul Micomyiza (ibumoso) yageze ubwa mbere imbere y’Urukiko mu Kwezi kwa Mbere uyu Mwaka, kuva yakoherezwa na Suède mu Kwezi kwa Kane mu 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *