Urubanza rwa Félicien Kabuga: Umutangabuhamya KAB053 umushinja yabajijwe igisobanuro cy’Inyenzi n’Inkotanyi

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ryakomeje kuri uyu wa kabiri, Umutangabuhamya KAB053 ahatwa ibibazo n’Inteko y’Abacamanza ku buhamya yatanze mu Cyumweru gishize.

Uruhande rwunganira Kabuga rwo rwari rwasoje kumuhata ibibazo mu iburanisha ry’ubushize.

Uyu mutangabuhamya w’umugore, wavuzwe mu rukiko ko mu 1994 yabarizwaga mu bwoko bw’Abatutsi, isura n’ijwi bye byahinduwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kurinda umwirondoro we.

Ari i Kigali, yahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza bo mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zasizwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

Kabuga, wari ukurikiye iburanisha ari kuri Gereza y’uru rugereko i La Haye, nta jambo yahawe. Ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya Jenoside aregwa.

Umucamanza Mustapha El Baaj yabajije KAB053 nimba hari umwanya wihariye yari afite mu Ishyaka PL n’uko PL yakiriye igitero cya gisirikare cya RPF.

Asubiza ko yari Umurwanashyaka usanzwe udafite umwanya wihariye, ko rero atamenya uko PL yabonaga icyo gitero. Gusa we ku giti cye, yavuze ko yari inkuru nziza kuko RPF yaririmbaga ko igiye kubohora Abatutsi nka we.

El Baaj yamubajije uko yafataga igitero cya gisirikare cya RPF mbere y’uko Jenoside iba, asubiza ko yumvaga ari uburenganzira bwayo bwo kurwana igasubira mu gihugu kuko abayigize bari barimwe ubwo burenganzira.

Uyu mucamanza yanabajije KAB053 ku byo yavuze mu ibazwa rye ryo mu 2011, yanagarutseho mu buhamya bwe muri uru rukiko, ko yabonye Kabuga kuri Televiziyo ubwo yari muri Mitingi mu Ruhengeri ari kumwe n’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, mu Mwaka wa 1991 cyangwa 1992.

Icyo gihe ngo Kabuga yemereye Interahamwe kuziha imyenda iziranga, naho Habyarimana avuga ko “azamanuka” hamwe na zo, ibyo KAB053 yavuze ko byari bisobanuye kujyana na zo kwica Abatutsi. El Baaj yamubajije aho ashingira icyo gisobanuro.

Yasubije ko Umututsi uwo ari we wese wabaga mu gihugu yumvise icyo byari bivuze kuko Abatutsi bafatwaga nk’Ibyitso by’Inkotanyi ndetse ko hari hasanzwe harakozwe intonde z’Abatutsi bazicwa.

Yanabajijwe umuntu w’aho yari atuye ngo wamubwiye ko Kabuga yari “Umuterankunga ukomeye wa MRND”. Asubiza ko agace yari atuyemo katari kure yo ku Kimironko, aho Kabuga yari atuye, kandi ko Interahamwe zikomeye nka Mugenzi zabyirataga zivuga ko Kabuga yazihaye amafaranga.

Umucamanza El Baaj yanamubajije igihe yaviriye mu rugo nyuma y’uko Indege ya Habyarimana ihanuwe. Asubiza ko yahanuwe ku itariki 6 y’ukwa Kane, mu 1994, we akahava ku itariki ya 7.

Aho ni ho yahereye amubaza impamvu mu ibazwa rye ryo mu 2011, yavuze ko yahavuye “ako kanya” Indege ikimara guhanurwa, abazwa kuri icyo gisa nko guhindura imvugo. Yasubije ko yashatse kuvuga ko yavuye mu rugo kuri uwo munsi wakurikiyeho kuko atari kuhava muri iryo joro.

Yanabajijwe ku ho yavuze ko yabonye nyina yicirwa aho bari batuye, nk’uko yabivuze mu ibazwa rye ryo mu 2011, abazwa nimba koko yarabyiboneye.

Yasubije ko hari igikwiye gukosorwa mu byo yari yavuze, avuga ko yamenye ko nyina yishwe ubundi akiruka kugira ngo na we aticwa.

Umucamanza Margaret M. deGuzman na we yabajije KAB053 aho avuga ko Kabuga yahaye amafaranga Interahamwe z’i Musave.

Yavuze ko atazi abahawe ayo mafaranga ariko ko bayaherewe kwa Kabuga, ko Kabuga ari we ushobora kuvuga nimba ari we ubwe wayahaye izo Nterahamwe cyangwa nimba hari undi wayatanze mu izina rye.

M. deGuzman yamusabye gusobanura aho yavuze ko yabonye Kabuga aziha ayo mafaranga, kuko bisa nk’aho arimo kwivuguruza. Avuga ko atahindura ibyo yavuze, ko koko atagiye aho zitorezaga, ariko ko atahindura ibyo yabwiwe ko byahabereye.

Igisobanuro cy’Inyenzi n’Inkotanyi

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye Inteko y’Abacamanza yavuze ko imvugo hamwe n’amagambo y’umwihariko bishobora kuzaba ingenzi muri uru rubanza.

Aho ni ho yahereye abaza KAB053 icyo ijambo Inyenzi ryari rivuze kuko bisa nk’aho abitwaga Inyenzi bari babyiteguye kandi bishimiye kwitwa gutyo.

Yasubije ko ubusanzwe Inyenzi ari Agakoko (Insect) kangiza ibintu, ko Abatutsi bitwaga gutyo nk’uburyo bwo kubatesha agaciro. Yanavuze ko iyo ubonye Inyenzi mu Biribwa uyica.

Bonomy yanamubajije nimba Abatutsi bari bishimiye kwitwa Inkotanyi, asubiza ko Abatutsi bari bari mu Rwanda batari babyishimiye kuko batari bafite amakuru ahagije ajyanye n’icyo ijambo Inkotanyi rishatse kuvuga.

Kuri abo Batutsi bo mu gihugu, iryo jambo ngo ryanakoreshwaga mu kubatesha agaciro no kuberekana abo ari bo, nk’urugero mu Mashuri abanza ngo basabwaga guhaguruka kugira ngo babarwe.

Uyu Mucamanza yanamubajije nimba mu ijambo Inkotanyi harimo n’ikintu cyo kurwana no kugira Ubutwari.

KAB053 yasubije ko uyu munsi uwamwita Inkotanyi yabyishimira kandi bikamutera ishema cyane, ariko ko mbere ya Jenoside kwitwa Inkotanyi bitakirwaga neza kandi ko icyo gihe ryakoreshwaga ku basirikare bari barimo kurwana n’abasirikare ba Habyarimana, ko gutahurwa ko uri muri izo Nkotanyi icyo gihe ibyawe byabaga birangiye.

Undi Mutangabuhamya yavuze ko yabonye Kabuga muri Mitingi ya MRND

Ni Umutangabuhamya w’umugabo, wahawe izina KAB85 mu kurinda umwirondoro we, isura n’ijwi bye na byo bigahindurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yavuzwe mu rukiko ko ari Umututsi wabaga i Musave mu cyahoze ari Komini Rubungo, yo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali-Ngali, akaba ngo yarabonye Kabuga muri Mitingi y’Ishyaka MRND ryari ku butegetsi, yahabereye mu Kwezi kwa Kabiri mu 1994.

Mu guhata ibibazo uyu Mutangabuhamya, Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga yamubajije imyaka afite, asubiza ko yavutse mu 1957, ko rero afite imyaka 60 irengaho micyeya.

Yabajijwe intera iri hagati ya Musave na Kimironko, avuga ko ahari hari kaburimbo harimo nka Kilometero 7 naho ahandi hasigaye hakaba ari nka Kilometero 5, iyo ntera yose ngo akaba yarashoboraga kuyigenda n’Amaguru mu Minota 30.

Yabajijwe impamvu yari yatumye iyo nama, na we yari yitabiriye, iba.

Yavuze ko yabaye nyuma gato y’iyicwa rya Félicien Gatabazi wari Umukuru w’ishyaka PSD n’iyicwa rya Martin Bucyana wari umukuru w’ishyaka CDR. Muri iyo Mitingi, ngo MRND yabwiye abaturage ko abo bombi bishwe n’Abatutsi, ko rero Abahutu bakwiye gushyira hamwe ngo barwanye Umwanzi bahuriyeho, Umututsi.

Altit yamubajije ku byo yasubije mu ibazwa ryo mu 2011, aho yavuze ko iyo Mitingi yari iya MRND ariko ko n’abandi baturage bayitabiriye kuko nyuma yayo hari bamwe bashoboraga kuva mu Mashyaka bari barimo bakayoboka MRND. Amubaza nimba ari cyo yashakaga kuvuga, ati:“Ni cyo nashakaga kuvuga rwose”.

Altit yamubajije impamvu izo mvugo zisa nk’izivuguruzanya, ko mu ibazwa rye bisa nk’aho yari Mitingi yo gushishikariza abantu kujya muri MRND, ko itari ijyanye no kuvuga ku iyicwa ry’abo Banyapolitiki.

Yasubije ko Abahutu bashishikarijwe kwishyira hamwe kubera iyicwa rya Gatabazi n’irya Bucyana.

Yanabajijwe ingano y’Abatutsi bari batuye i Musave, avuga ko nk’uwigeze gukora mu Ibarura ry’abaturage abizi, ko bari bageze hafi kuri 30% by’abaturage, ariko ko atazi abaturage bari bagize Segiteri (Umurenge) yose.

Altit yanabajije KAB85 impamvu yitabiriye iyo Mitingi kandi mu ibazwa rye ryo mu 2011 yaravuze ko na mbere yayo Abatutsi bari baratangiye kugabwaho Ibitero n’Interahamwe.

Yasubije ko yari yiteze ko Abategetsi bari muri iyo Mitingi bari gutanga ihumure, ko abantu bakwiye kubana mu mahoro.

Ngo ntiyiyumvishaga ko Interahamwe zakoraga ibyo Bitero zabitumwemo n’Abategetsi, akaba yari yiteze ko muri iyo Mitingi babizeza Umutekano, bagahana izo Nterahamwe zatezaga akavuyo. Gusa ngo si ko byagenze.

Kubera igihe giteganyijwe cy’iburanisha ry’uyu munsi cyari kirangiye, Umucamanza Bonomy yavuze ko rizakomereza kuri uyu KAB85 ku munsi w’ejo ku wa Gatatu.

Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo kuri uyu wa Kabiri yari akurikiye Urubanza rwe ari kuri Gereza y’Urukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *