Uregendo rwa Okkama na Bwiza i Burayi rwajemo kidobya


image_pdfimage_print

Abahanzi Bwiza na Okkama ntabwo bakitabiriye Igitaramo bagombaga gukorera mu gihugu cy’Ububiligi, i Bruxelles.

Uku kutitabira iki gitaramo, byatewe no gutinda gusaba ibyangombwa bibemerera kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi.

Kuri ubu, bakomeje gukora iyo bwabaga ngo barebe ko ibyo byangobwa byaboneka mbere y’Igitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Eerurwe 2023.

Baramutse baboneye ibi byangombwa ku gihe, banaboneraho no kuzitabira n’ibindi bari baratangiye kuhategura.

Amakuru THEUPDATE yamenye, ni uko nyuma yo gutinda kubona ibi byangombwa, byatumye Igitaramo bari bafite bagisimbuzwamo Jules Sentore uririmba mu Njyana Gakondo.

Ibi ni mu gihe nyamara Kenny Sol we yamaze kubona ibyangombwa byose bimwemerera kwerekeza kuri uyu Mugabane.

Biteganyijwe ko azahaguruka i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 03 Werurwe, mu gihe tariki ya 04 azahita akorera Igitaramo i Bruxelles.

Kenny Sol yamaze kubona ibyangobwa byo kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi

 

Okkama na Bwiza bamaze gusimbuzwa Jules Sentore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *