Umwuka w’Intambara muri DR-Congo: Abanyekongo biganjemo abavuga Ikinyarwanda bakomeje guhungira mu Rwanda

Impunzi z’abanyekongo ziganjemo abavuga Ikinyarwanda zikomeje kwambuka umupaka ziza mu Rwanda, zihunga intambara ihanganishije inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Congo FARDC zifatanije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Izi mpunzi ziri kwakirwa mu Karere ka Rubavu, zigahita zinyura mu nkambi y’agateganyo ya Kijote mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu aho bari kubanza kugenzura imyirondoro yazo nyuma bagahita boherezwa ahahoze inkambi ya Nkamira mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, ubu yongeye kubakwa ikaba icumbikiye impunzi 648.

Iyi nkambi ikaba ikomeje kwagurwa, iri kubakwamo inzu z’amahema n’ibikorwaremezo bifasha impunzi birimo amazi, ivuriro n’ibindi kugirango yakire izindi mpunzi 400 zikiri mu nkambi y’agateganyo ya Kijote.

Umubare w’impunzi ushobora kwiyongera kuko buri munsi nibura abagera ku ikana bari kwakirwa ku mupaka uhuza Imijyi ya Rubavu na Goma.

Izi mpunzi zatangiye guhungira mu Rwanda kuva mu kwezi kwa Cumi na kumwe umwaka ushize wa 2022 bari kuva cyane cyane mu bice bya Rutchuru na Masisi.

Hamaze kwakirwa ibihumbi 2.943, muri abangaba 1.760 bagiye gucumbikirwa mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *