Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi yeguye

Jean Paul Manirakiza wari umaze imyaka itatu ayobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi, FEBABU, yeguye kuri izi nshingano.

Mu ibaruwa Manirakiza yandikiye Komite nyobozi ya FEBABU, yavuze ko yeguye ku mpamvu bwite no kubusabe bw’abatandukanye bari bamaze iminsi babimusaba.

Manirakiza kandi yeguye nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball ku Isi, FIBA, mu Cyumweru gishize ryahagaritse by’agateganyo Ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi.

Umunyamabanga mukuru wa FIBA, Andreas Zagklis, Tariki ya 12 Mata 2024, yari yandikiye Manirakiza amumenyesha ko Ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi rihagaritswe by’agateganyo.

Iri Shyirahamwe rishinjwa kuba nyirabayazana yatumye Ikipe ya Dynamo BBC yo muri iki gihugu isezererwa mu Mikino ya Basketball Africa League (BAL), nyuma yo kuyibuza gukina yambaye Imyenda yanditseho Visit Rwanda nk’umuterankunga w’iri Rushanwa.

Iri Shyirahamwe (FEBABU), rivuga ko tariki ya 09 Werurwe 2024, aribwo Manirakiza yandikiye Dynamo BBC ayisaba gukina itambaye Imyenda iriho ikirango cya Visit Rwanda, mu mikino ya Sahara Conference yakiniwe muri Afurika y’Epfo.

Twibutse ko Manirakiza, yari yatorewe kuyobora FEBABU, mu 2021, akaba yari yatorewe kuyobora iri Shyirahamwe mu gihe cy’Imyaka 4.

Bivuze ko asezeye kuri izi nshingano asigaje Umwaka Umwe.

Yasimbuwe by’agateganyo na Claver HACIMANA wari Visi Perezida w’iri Shyirahamwe, nk’uko amategeko abiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *