Umuyobozi wa Rayon Sports yateye Utwatsi amakuru yerekeza Umutoza ‘Yamen Zelfani’ mu Muryango usohoka muri iyi kipe

Umuyobozi wa Rayon Sports, Jean Fidèle Uwayezu yateye Utwati amakuru avuga ko Umunya-Tuniziya, Yamen Zelfani yaba ari mu Muryango usohoka muri iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru.

Zelphani w’Imyaka 43 y’amavuko, yashyize umukino ku masezerano y’Umwaka umwe atoza iyi kipe tariki ya 10 Nyakanga uyu Mwaka.

Yasiniye Rayon Sports FC asimbuye Umurundi, Francis Haringingo wasezeye kuri iyi kipe nyuma yo kuyisha Igikombe cy’Amahoro cy’Umwaka ushize w’Imikino w’i 2022/23.

Akigera mu Rwanda, Yamen Zelfani ntago yatinze kwereka abakunzi ba Rayon Sports FC ko batamwibeshyeho, kuko yahise abatsindira mukeba wabo w’ibihe byose (APR FC), ibitego 3-0 ku mukino w’Igikombe kiruta ibindi (Super Cup).

Mu gihe amakuru akomeje kujya hanze ku bwinsi avuga ko amakipe akomeye kuri uyu Mugabane ahanze amaso uyu mugabo, ni ko n’amwerekeza mu Muryango usohoka muri iyi kipe ataramaramo amezi abiri (2) akomeje kwiyongera.

Agaruka kuri aya makuru, Bwana Uwayezu uyobora Rayon Sports, yavuze ko aya makuru ari ibihuha, ko abayavuga ari abagamije gushyushya imitwe abafana.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru tariki ya 07 Nzeri 2023, cyabereye ku kicaro cya Rayon Sports FC ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Bwana Uwayezu yagize ati:“Umutoza wacu arajwe ishinga no kwitegura umukino wa CAF Confederations Cup dufitanye na Al-Hilal Benghazi yo muri Libya, andi makuru arenze aho ni ibihuha”.

Yunzemo ati:“Njye ni ubwa mbere numvise ko umutoza wacu ashaka gutandukana natwe. Ndatekereza ko nta muntu wandusha kumenya amakuru amwerekeye kandi ari njye ubana nawe umunsi ku wundi. Nshingiye kuri ibyo, nabahamiriza ko aya makuru ari ibihuha rwose”.

“Akomeye ku kazi twamuhaye, ikindi aracyagengwa n’amasezerano twagiranye. Ibitekerezo bye biri ku mukino wo muri Libya, andi makuru ni ayo ku muhanda”.

Tariki ya 15 Nzeri 2023, Rayon Sports izerekeza muri Libya, guhangana na Al Hilal Benghazi mu mukino ubanza wa CAF Confederations Cup, umukino Uwayezu yise uwo gupfa no gukira.

Biteganyijwe ko Rayon Sports FC izahaguruka mu Rwanda ku wa Kabiri w’Icyumweru gitaha tariki ya 12 Nzeri 2023 yerekeza muri Libya, ikazagaruka mu Rwanda bukeye bwaho nyuma yo gukina umukino, ni ukuvuga tariki ya 16 Nzeri 2023.

Mu 2018, Rayon Sports FC yakoze amateka yo kugera mu mikino ya ¼ k’iri rushanwa, ibintu abakunzi bayo bayisabye kuzasubiramo, dore ko ari nacyo gihe yaherukaga guseruka ku ruhando Mpuzamahanga.

Uku kugera muri iyi mikino ya ¼, byayifashije gushyirwa mu makipe 15 akomeye muri Afurika, ibi bikaba byaratumye idahera mu ijonjora r’ibanze nk’aho Al Hilal yatangiriye ikina na Homeboyz yo muri Kenya.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Jean Fidèle Uwayezu mu kiganiro n’Itangazamakuru ku wa Kane w’iki Cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *