Umutoza w’Amavubi, Icyabujije Iranzi kujya muri Akademi ya Bayern Munchen n’Amasezerano ya MASITA, Ferwafa n’Itangazamakuru baganiriye

Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda “FERWAFA”, ryagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023. Ni Ikiganiro cyabereye mu Cyumba cy’Inama cya Hotel Grand Legacy i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Cyayobowe n’Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Bwana Munyantwali Alphonse wari hamwe n’Umunyamabanga Mukuru, Bwana Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade.

Uretse aba bayobozi, hari kandi ba Visi Perezida bombi ba Ferwanda, ndetse n’abandi bafite izindi nshingano zitandukanye muri iri Shyirahamwe.

Ku ikubitiro, Bwana Munyantwali yibanze ku ishuro ya ruhago by’umwihariko mu makipe y’abakiri bato ku rwego rw’Igihugu.

Aha yagarutse ku myiteguro ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 izabera muri Uganda, iy’abatarengeje Imyaka 18 muri Kenya ndetse na Shampiyona y’abatarengeje Imyaka 20 iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023.

Ku bijyanye n’ikipe y’Igihugu nk’uru, yijeje ko Umutoza mukuru agomba kuboneka bitarenze tariki ya 05 Ugushyingo 2023, bivuze ko azatangazwa mu gihe Ikipe y’Igihugu izaba ibura iminsi 10 gusa ngo ikipe umukino wayo wa mbere mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026, uyu mukino u Rwanda rukaba ruzawukina n’Indwanyi za Zimbabwe.

Ku bijyanye n’amasezerano hagati ya Ferwafa na Masita, Bwana Munyantwali yatangaje ko impande zombi zasinyanye amasezerano y’Imyaka ine (4).

Muri aya masezerano kandi, hakubiyemo ko MASITA izajya ifasha ikipe y’Igihugu gukina imikino ya gicuti n’andi makipe ikorana nayo ndetse no kubagenera ishimwe mu gihe bitwaye neza mu mikino imwe n’imwe mpuzamahanga ikomeye.

Kimwe mu bindi byari byitezwe muri iki kiganiro, ni ikibazo kijyanye n’ibibazo byavuzwe ko byagaragaye mu guhitamo abakinnyi bakiri bato berekeje mu Ishuri rya ruhago rya Beyern Munchen mu Rwanda.

Aha, Bwana Mugisha Richard ushinzwe Amarushanwa muri Ferwafa, yavuze ko ugutoranywa kw’aba bana ari kimwe mu bintu byitondewe ndetse byazengurutse mu gihugu hose.

Ati:”Aba bakinnyi bakiri bato 30 twabakuye muri bagenzi babo 1725 mu Turere 29 muri 30 tugize Igihugu, uretse Akarere ka Burera katatanze n’umwe”.

“Abana batoranyijwe, bamwe biga muri GS Kicuriko mu gihe abandi biga muri Lycée de Kigali”.

Agaruka ku kibazo cy’Umwana witwa Iranzi Cedric cyagarutsweho mu Itangazamakuru, Bwana Mugisha yavuze ko abafite mu nshingano kurera uyu Mwana baganirijwe ibijyanye n’icyagendeweho adatoranywa, gusa ntibanyurwa. Icyo bakoze bagannye mu Itangazamakuru, ariko ukuri kwari guhari kandi inzego zibishinzwe zarabigaragaje”.

“Aha, yaboneyeho gushimira Umuyobozi w’Ikipe ya Gasogi United FC, Bwana Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, wahise afasha uyu mwana akumushyira mu ikipe ye. Yaboneyeho gusaba abandi bafite amakipe imbere mu gihugu kunga mu rye, bakajya bafasha abakiri bato, kuko amashuri nk’aya iyo atoranyije abakinnyi abandi bagasigara imiryango ya ruhago iba idafunze, ko igihe icyo aricyo cyose umukinnyi yajyamo cyangwa akavamo”.

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *