Umushyikirano 18:”Umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzakomeza kuzamuka ugere kuri 6,2%” – Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu rwego rw’ubuzima n’urw’ubukungu, zatumye ubukungu bw’u Rwanda buzahuka uhereye mu 2021 no gukomeza mu mwaka wa 2022. 

Yavuze ko mu 2021, ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 10,9% nyuma yo gusubira inyuma ku gipimo cya 3,4% mu 2020.

Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibera muri Kigali Convention Centre yatangijwe na Perezida Paul Kagame.

Yavuze ko inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka yabaye kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 20 Ukuboza 2019, yari yafatiwemo imyanzuro 12 yari igamije guteza imbere ubukungu bw’Igihugu, kunoza imibereho myiza y’Abanyarwanda no gukomeza gushimangira ry’imiyoborere myiza.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard avuga ko iyi myanzuro yose yakomeje gushyirwa mu bikorwa n’ubwo Igihugu cyari mu bihe bitoroshye byo guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Yavuze ko nubwo imibare y’umwaka wose wa 2022 itaraboneka, hari icyizere ko ubukungu buzazamuka ku kigero gishimishije (6,8%).

Yavuze ko ibi bishingirwa ku kuba mu bihembwe bitatu bibanza bya 2022, ubukungu bwarazamutse ku gipimo cya 8,5%.

Yatangaje ko mu gihembwe cya mbere guhera muri Mutarama kugeza muri Werurwe bwazamutse ku gipimo cya 7,9%, igihembwe cya 2 guhera muri Mata kugeza muri Kamena buzamuka ku gipimo cya 7,5%, naho igihembwe cya 3 ni ukuvuga guhera muri Nyakanga kugeza muri Nzeri buzamuka ku gipimo cya 10%.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente avuga ko biteganyijwe ko muri rusange muri uyu mwaka wa 2023, umusaruro mbumbe uzakomeza kuzamuka ku gipimo cya 6,2%.

Yavuze ko kugera ku izamuka ry’umusaruro mbumbe kuva mu 2021, byatewe n’ingamba zinyuranye Guverinoma yakomeje gufata zigamije kuzahura ubukungu bwari bwarazahajwe n’Icyorezo cya Covid-19.

By’umwihariko mu 2021, Guverinoma yashyizeho ikigega nzahurabukungu (Economic Recovery Fund), iki kigega cyashyizwemo amafaranga arenga miliyari 350 yatanzwe mu byiciro 2.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *