Umuryango wa Horaho Axel na Masera uritegura kwakira Imfura

Umuryango wa Masera n’Umunyamakuru Horaho Axel wamenyekanye mu Kiganiro cya Siporo kuri Radio10 na Fine FM mu kiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire’ yakozemo mbere yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baritegura kwibaruka imfura ya bo.

Nyuma yo kujya gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu minsi ishize bakoze Ibirori byo kwitegura kwakira Umwana wabo w’Imfura ibizwi nka “Baby Shower”, biteganyijwe ko bazibaruka mu Kwezi gutaha.

Masera yambitswe impeta ya Fiançailles tariki ya 14 Werurwe 2021 mu muhango wabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

Tariki ya 18 Werurwe 2021, basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Ntara y’Amagepfo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Maraba aho bemeye kubana akaramata.

Nyuma y’uko tariki 11 Kamena 2022 bakoze Ubukwe, habaye umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 nibwo Axel na Masera Nicole bafashe rutemikirere berekeza muri Amerika guturayo aho n’ubundi uyu mugore yari asanzwe atuye.

Horaho Axel wanyuze bitangazamakuru bitandukanye nka radio Salus yatangiriyeho umwuga w’itangazamakuru, nyuma yaje gukomereza umwugawe no gukorera RadioTV10 naho ahakora imyaka 2, aza gukomereza kuri radio yindi kuri Fine FM Rwanda akorera ubu akora ikiganiri cyas siporo cyitwa Urukiko rw’Imikino.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *