Umurenge Kagame Cup: Umurenge wa Gasaka wegukanye Igikombe, uwa Nyanza ugera ku Mukino wa nyuma mu Ntara y’Amajyepfo


image_pdfimage_print

Ikipe y’Umurenge wa Gasaka yegukanye igikombe itsinze iya Nyaruguru muri Volleyball, Nyanza ya Gisagara inyagira Gasaka ya Nyamagabe itayibabariye muri Ruhago mu mikino y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Ku rwego rw’Intara, yatangijwe tariki ya 28 Mata 2023, igatangirizwa mu Karere ka Kamonyi na Muhanga, ifungurwa na Guverineri Kayitesi Alice.

Kuri uyu wa Gatandatu, yari yakomeje hakinywa imikino y’intoki.

Muri Volleyball, ikipe y’Umurenge wa Gasaka mu bagore yari ihagarariye Akarere ka Nyamagabe, yegukanye igikombe itsinze amakipe y’Uturere twa Huye na Nyaruguru.

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ryo hejuru, ndetse amakipe akanyuzamo n’ibiro bivuza ubuhuha, ibi bikaba byaryoheye abawukurikiye.

Ku ikubitiro, ikipe yari ihagarariye Akarere ka Nyamagabe, yatsinze iya Huye amaseti 2-0.

Ku mukino wa nyuma, iyi kipe y’Umurenge wa Gasaka ho muri Nyamagabe, yatsinze iyari ihagarariye Akarere ka Nyaruguru, nayo yari yakuyemo iy’Akarere ka Huye amaseti 2-1.

Muri ruhago, ikipe y’Umurenge wa Nyanza ho mu karere ka Gisagara, yihereranye ikipe y’Umurenge wa Gasaka yari ihagarariye Akarere ka Nyamagabe ku ntsinzi y’ibitego 3-0, igahita ikatusha tike yo gukina umukino wanyuma n’ikipe y’Umurenge wa Kibeho ihagarariye akarere ka Nyaruguru.

Uyu mukino wabanjirijwe n’umikino w’umupira w’amaguru mu kiciro cy’abagore, aho ikipe yari ihagarariye Akarere ka Gisagara yatsinze kuri mpaga iy’Umurenge wa Mugano yari ihagarariye Akarere ka Nyamagabe.

Iyi mpaga yatewe nyuma y’uko iyi kipe yakererewe kugera ku kibuga.

Ku ruhande rw’ikipe yari ihagarariye Akarere ka Gisagara, abakinnyi bayo bagaragaje ko impano muri uyu mukino atari icyo bakeneye.

Gusa, guconga ruhago ntabwo byaboroheye bitewe n’imvura imaze iminsi igwa mu Ntara y’Amajyepfo, iyi ikaba itaranoroheye ikibuga cya Nyagisenyi ho mu Karere ka Nyamagabe cyari cyakiriye iyi mikino.

Imikino y’Umurenge Kagame Cup ni imikino yashyizweho igamije kuzamura no kugaragaza impano z’abakinnyi mu mikino inyuranye, aho abakinnyi batagize amahirwe yo gukina mu makipe azwi imbere mu gihugu biyerekana, urugero umwe mu bakinnyi bazwi bazamukiye muri iri rushanwa, ni Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme, wanyuze mu makipe atandukanye arimo nka Kiyovu Sports na Mukura VS&L.

Uretse kuzamura impano, amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yashyizweho mu rwego rwo gushimangira imiyoborere myiza u Rwanda rufite ruyIkesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame no gufasha abaturage gusabana no bakaganira, kwigiranaho ku kuganira ku iterambere nk’uko byagarutsweho na Guverineri Kayitesi Alice ubwo yatangizaga aya marushanwa ku rwego rw’intara.

Amafoto

Muri Volleyball, Umurenge wa Gasaka wegukanye igikombe nyuma yo gukuramo amakipe ahagarariye Uturere twa Huye na Nyaruguru

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Nsabimana Boniface yashimiye abakinnyi nyuma yo guhesha ishema uyu Murenge

 

Muri ruhago, Ikipe y’Umurenge wa Nyanza yatsinze itababariye iy’Umurenge wa Gasaka ibitego 3-0

 

Ikipe y’Umurenge wa Gasaka yari mu rugo, yaviriyemo amaramasa

 

Ikipe y’abagore yari ihagarariye Akarere ka Gisagara yatsinze kuri mpaga iy’Umurenge wa Mugano yari ihagarariye Akarere ka Nyamagabe

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *