Umunyana Annalisa ‘Mama Sava’ yateye Utwatsi ibyo gutwara Umugabo utari uwe

Umukinnyi wa Filime Nyarwanda Umunyana Annalisa uzwi nka Mama Sava muri Filime y’uruhererekane ya Papa Sava, yavuze ko yahisemo gutandukana n’uwari umukunzi we Nshuti Alphonse nyuma yo kubona ko hari ibyo batarimo kwemeranyaho.

Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo Mama Sava na Alphonse [Alpha] usanzwe ukorera Yongwe TV bashyize ku mugaragaro iby’urukundo rwabo, aho uyu munyamakuru yari yaranamwambitse impeta.

Mu kiganiro n’Umurongo wa YouTube, ISIMBI, Mama Sava yemeje ko atakiri mu rukundo n’Umunyamakuru Alpha, ni nyuma y’uko basanze hari ibitagenda bahitamo kubihagarika.

Ati: Nakundanye na Alpha, igihe kiragera tubona ko ibyiza ari uko twabihagarika, hari ibyabayeho ngo dufate uwo mwanzuro, umwe muri twe ntiyabyifuzaga ariko twabonye ko ibyiza twabihagarika, buriya mu rukundo habamo kuzamuka no kumanuka ariko hari aho ubona ko unaniwe.

Akomoza kubyavuzwe na benshi ko baba barapfuye ko umwe yashakaga ko bihutisha ubukwe undi ntabishake, yavuze ko ataribyo kuko bose ntawurabona gatanya.

Ati “muri twe ntawari witeguye gukora ubukwe, yego twarabitekerezaga biri muri gahunda zacu gusa hari hakirimo imbogamizi kuko njye sindabona gatanya kandi na we ntarayibona.”

Uyu mugore utajya arya indimi, muri kiganiro avuga kubyo gutwara umugabo w’abandi, yagize ati:“Njyewe ntabwo natwaye umugabo w’abandi kuko uriya afite ubwenge, umuntu batwara ni uwo bashorera akagenda nk’inka”.

Yungamo ati:”Yari afite uwo basezeranye njye se simfite uwo twasezeranye?, Twabyumvikanyeho atakibana n’umugore we nanjye ntakibana n’umugabo wanjye, turihuza turakundana, ibyo ntaho bihuriye no gutwara umuntu, twese twari turi mu nzira zo kugira ngo tubone gatanya.”

Yavuze ko yatandukanye n’umugabo azi uko bibabaza rero aho kugira ngo azashake umugabo yongere gutandukana na we, ahubwo yatandukana nabo bakundana kugeza abonye uwo bazahuza neza kuko nashaka ntazongera gusenya.

Kidobya mu rukundo rwa Mama Sava na Alpha rwatangiye muri Mutarama 2023, kugeza bahisemo gutandukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *