Umunsi wo gukunda Igihugu: Ubutwari bw’Inkotanyi mu Rugamba rwo kubohora u Rwanda bukwiriye gusigira iki Urubyiruko

Bamwe mu banyuze mu mateka mabi yaranze ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba urubyiruko kwigira ku murava, umuhate ndetse no gukorera ku ntego byaranze Inkotanyi ubwo zemeraga gusiga byose zikiyemeza gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda zigamije kuzahura igihugu cyari cyarazahajwe n’ubutegetsi bugendera kuri politiki mbi y’amacakubiri.

MUGUNGA Alfred ni umusaza ufite imyaka isaga 70 y’amavuko. We n’umuryango we, baje kwirukanwa mu Rwanda n’ubutegetsi bwo kuri Repubulika ya mbere yayobowe na Gregoire KAYIBANDA yaranzwe ahanini no kwirukana Abatutsi.

Mu buhungiro, ntibahwemaga gushaka icyakorwa ngo bahuze imbaraga kugira ngo bahagarike imiyoborere mibi bityo bagaruke mu byabo.

Taliki ya 1 Ukwakira 1990, Taliki ya 1 Ukwakira 2023 ubaze umunsi ku munsi imyaka ishize ari mirongo 30 ingabo zahoze ari iza RPA zitangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Bari bafite intego yo guhagarika itotezwa, iyirukanwa ndetse no kwica abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwarangwaga n’ivangura bwa Juvenal Habyarimana. Urwo rugamba kandi rwari rugamije no kugarura mu byabo impunzi zabaga mu bihugu cyane cyane bihana imbibi n’u Rwanda.

Nyuma y’iyi myaka, abaturage bavuga ko iterambere igihugu kimaze kugeraho barikesha urukundo rw’igihugu rwaranzwe n’ubwitange ndetse n’umurava by’abataratinye kumena amaraso yabo muri uru rugamba.

Urubyiruko rwakuze rwumva aya mateka y’ubwitange bw’Inkotanyi ruvuga ko rufite umukoro wo kudatesha agaciro amaraso yamenwe n’abato batari gito bari mu Nkotanyi, ahubwo ko imbaraga zabo zikwiye kubabera inkomezi yo kubaka u Rwanda rwifuzwa na bose.

Umwe mu bari ku ruhembe rw’imbere mu rugamba rwo kubohora igihugu ni RTD General James Kabarebe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga. Avuga ko intego yo kubohora igihugu batangiranye yakomeje kuba umurunga wo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, ari nawo murage bifuriza abazabakomokaho.

Kuwa 01 Ukwakira 1990 ni itariki itazibagirana mu mateka y’u Rwanda kuko yabaye ishingiro ry’ibyishimo n’icyizere kirambye by’u Rwanda rushya.

FPR Inkotanyi nk’Umuryango, RPA Inkotanyi nk’umutwe w’Ingabo bitangiye u Rwanda, biyemeza kumena amaraso ku nyungu z’Abanyarwanda bose, baba abari bariho icyo gihe, abavutse nyuma ndetse n’ubuvivi n’ubuvivure buzaza. (RBA)

No photo description available.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *