Umukunzi wa Shaddyboo yamutomoye ku Isabukuru ye

“Ndagukunda n’umutima wanjye wose”. Amwe mu magambo y’uje urukundo yakoreshejwe hifurizwa Isabukuru Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo.

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo mu myidagaduro mu Rwanda, ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko, umukunzi we Manzi Jannot yafashe akanya amwifuriza umunsi mwiza n’andi magambo menshi meza yuje urukundo.

Tariki 20 Mata buri mwaka, Shaddyboo yizihiza isabukuru y’amavuko.

Uyu mugore yabonye izuba mu 1992, ari mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane ndetse akaba anazikurikinwaho na benshi.

Ubwo yizihizaga imyaka 31 amaze avutse, yagize ati:”Umuntu nkunda cyane yavutse kandi uwo mwamikazi ni njye”.

Meddy Saleh babyaranye abana babiri b’abakobwa, nawe yateruye agira ati:”Isabukuru nziza Gakecu”.

Aba bombi n’ubwo batandukanye, ubona ko umubano wabo ugikomeje kuko banafatanya kurera abana babo, Keza na Kaze.

Ku rundi ruhande, Manzi Jannot, ukundana na Shaddyboo guhera mu Mwaka ushize, yagaragaje ko amukunda cyane kandi yamwihebeye, agira ati:”Ndagukunda cyane n’umutima wanjye wose wowe duhuje roho”.

Muri Werurwe, nibwo Shaddyboo yatigishije imbuga nkoranyambaga yerekana Umukunzi we, akaba ari umwe mu Banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku Rubuga rwa Instagram.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *