Umujyi wa Kigali washimwe na Bagafotozi bashakira Umugati ahazwi nka Car Free Zone

Abashakira ikibatunga mu Mujyi wa Kigali Rwagati mu gace kazwi nak ‘Car Free Zone’, batangaje ko bashima uburyo bafatwamo n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, aho bafashwa gukora akazi kabo nta nkomyi.

Aha hazwi nka Car Free Zone, ni ahantu hakundwa n’abatari bacye mu bagenda mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’Ubusitani bwiza bwahubatswe, hakaba hagendwa n’abatari bacye, bamwe bahifashisha baruhuka, bungurana ibitekerezo, mu gihe bamwe muri aba bahifotoreza Amafoto y’Urwibutso ko bahageze.

Aha hubatswe ubu Busitani, uretse kuba abahagenda bahishimira, hanabarizwa kandi Ibiro by’Umujyi wa Kigali, aho ababigana bahashaka Serivise bataviramo aho batahifotoreje.

Ukinjira muri ubu Busitani, usanganirwa n’abagabo benshi bambaye imipira y’Imihondo igaragaraho Ikirango cy’Umujyi wa Kigali ku Kaboko k’Ibumoso.

Aba bakwakirana Ubwuzu, bakakubaza niba bagufotora kuko ariko kazi bakora.

Iri Tsinda rigari ry’abakora uyu Mwuga wo Gufotora, ntabwo ari ubonetse wese ubikora kuko bigaragara ko bakorera hamwe.

Ibi ukaba ubibona iyo usomye amagambo yanditse mu Rurimi rw’Icyongereza yanditse kuri iyi Mipira baba bambaye.

Aba bakabuhariwe mu Gufotora, babatizwa mu Itsinda bise Kigali Youth Photography Cooperative.

Aba Bagafotozi, bavuga ko iri Tsinda ryabo rizwi ndetse rifite n’Ibyangombwa bahawe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali

Mu kiganiro Umunyamakuru wa THEUPDATE yagiranye na bamwe mu bakora uyu Mwuga babarizwa muri iri Tsinda, bagize bati:”Gukorera aha mudusanze ntabwo ari ibya buri wese. Uramutse uje kuhakorera utambaye umwenda uriho Ikirango cy’Umujyi wa Kigali kigaragaza ko uri umwe muri twe twakwirukana, kuko abemewe kuhakorera ni twe twabiherewe uburenganzira n’Ubuyobozi bw’Umujyi”.

Bagaruka ku rugendo banyuzemo bagitangira gukorera aha hantu “Car Free Zone”, bagize bati:”Tugitangira byari bioye, kuko twakunze kuhirukanwa n’Umujyi inshuro nyinshi. Nyuma y’uku kujujumbywa, twigiriye Inama yo gushinga Itsinda twahuriramo aho gukora Umuntu ku giti cye. Nyuma y’uku kwihuza, twahuye na Rwiyemezamirimo watsindiye Isoko ryo gusukura ubu Busitani, bityo bitworohereza kuhakorera dutekanye”.

Muri iki Kiganiro, Umunyamakuru wa THEUPADTE yababajije niba gukorera muri ubu Busitani babyishyurira, bamusubiza ko babikora ndetse banafite na Tin Number basoreraho.

Ababajije niba uku gusora ntacyo bibangamiraho, bamusubije ko ntacyo bitwaye kuko nabo gutanga Umusoro mu rwego rwo guteza imbere Igihugu bibareba.

Mu rwego rwo gukora Kinyamwuga no guca akajagari, batangarije Umunyamakuru ko bashyizeho amategeko agenga akazi bakora, arimo amafaranga fatizo ku Muntu wifotoje, aho uyarenzeho akayajya munsi cyangwa hejuru, acibwa Amande y’Amafaranga 10,000 Frw, akanahagarikwa igihe kingana n’Icyumweru ataza gukorera muri ubu Busitani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *