Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa: Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua byiyemeje gukorana

U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati y’Umujyi wa Jinhua n’uwa Musanze agamije guteza imbere uburezi, umuco, ubuhinzi n’ibikorwaremezo.

Muri aya masezerano, ku ikubitiro abanyeshuri 30 biga muri IPRC Musanze bahise bahabwa buruse yo kujya kwiga mu Bushinwa.

Aba banyeshuri ni abiga mu mashami y’ubucuruzi bukorerwa kuri mudasobwa n’abiga gukoresha imashini zo mu nganda. Bavuze ko amahirwe bahawe yo gukomereza amasomo mu Bushinwa batazayapfusha ubusa.

Izo buruse zikubiye mu masezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu yasinywe hagati y’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro cyo mu Mujyi wa Jinhua mu Bushinwa na Rwanda Polytechnic.

IPRC Musanze ni yo ifite amashami abiri ya E – Commerce na Industrial Automation aterwa inkunga n’u Bushinwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasabye abanyeshuri biga muri ayo mashami kwiga neza bakazahaha ubumenyi buzabafasha guhanga udushya ku isoko ry’umurimo.

Uretse uburezi, Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua na byo byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere uburezi, umuco n’inganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko hari byinshi bazungukira muri iyi mikoranire.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yashimangiye ko umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye utanga icyizere ko mu gihe kiri imbere ubufatanye buzarushaho kwaguka.

Leta y’u Bushinwa isanzwe itera inkunga IPRC Musanze binyuze mu nkunga yo kubaka inyubako z’iri shuri n’ibikoresho bigezweho rifite. (RBA)

Umujyi wa Jinhua mu Bushinwa

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *