Ukwiyongera kw’agaciro k’Idorali byagize ingaruka ku gutakaza agaciro k’Ifaranga

Gutumbagira kw’agaciro k’idorari rya Amerika ni zimwe mu mpamvu zatumye Ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ku kigero cya 4.6%.

Ukwiyongera kw’icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo byafatanyije no gukomera kw’idolari ry’Amerika muri uyu mwaka bituma ifaranga ry’u Rwanda ritakaza agaciro ku kigero cya 4.6% ugereranyije n’uko ryari rihagaze mu mpera z’umwaka ushize.

Byagarutsweho na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) John Rwangombwa mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Gicurasi 2023, ubwo yagarukaga ku myanzuro y’Akanama ka Politiki y’Ifaranga n’Akanama gakurikirana kutajegajega k’Urwego rw’Imari kagumishije inyungu fatizo kuri 7% yariho mu gihembwe gishize.

Yagize ati: “Uyu munsi, ifaranga ryacu rimaze gutakaza agaciro ka 4.6% ugereranyije n’uko twari tumeze mu mpera z’umwaka ushize. Uko dukomeza kubona ubukerarugendo burushaho kuzamuka, uko dukomeza kubona amafaranga aturuka mu bantu batuye hanze (remittances), ibyo bizadufasha kugabanya icyo cyuho bigende bigabanya uko gutakaza agaciro kw’ifaranga.”

Yongeyeho ko mu zindi ngamba zizafasha ifaranga ry’u Rwanda kugira agaciro ku isoko ry’ivunjisha, harimo kuba u Rwanda rufite ubwizigame buhagije ku rwego rw’Igihugu burengeje amezi ane y’ibyo rukenera gutumiza mu mahanga.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko izo mpinduka zabaye ku isoko ry’ivunjisha ari zo zatumye amafaranga y’u Rwanda atakaza agaciro mu buryo bwihuse muri uyu mwaka, kurusha uko byari bisanzwe mu myaka ishize.

Ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga byabaye byinshi cyane biranahenda bituma amafaranga rukenera mu gutumiza ibintu hanze yiyongeraho 27.6%, nubwo ibyo rwohereza mu mahanga na byo byakomeje kuzamuka bikagera kuri 17.1% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.

Kuba ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bigongana n’umubare munini cyane w’ibyo rukura mu mahanga, byatumye icyuho kiri mu buhahirane mpuzamahanga kizamukaho 35.2%.

Ku birebana n’idolari ry’Amerika, guhera muri Kamena umwaka ushize ryari mu byago byo gutakaza agaciro ku bury budasanzwe bigashyira ubukungu bw’Isi yose mu kangaratete.

Muri uko kwezi idolari y’Amerika ryatakaje agaciro ku kigero cya 9.1% ugereranyije n’uko ryari rihagaze mu mwaka wa 2021, icyo kigero kikaba ari cyo cyari hejuru ugereranyije ibyabayeho kuva mu 1981.

Bitewe n’ingamba zafashwe na Banki y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Federal Bank), idolari ryongeye kugarura ubuzima ku isoko ry’ivunjisha ku buryo igabanyuka ry’agaciro ka ryo riteganya kuzaba rigeze ku kigero cya 4% mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka.

Guverineri Rwangombwa yanagarutse ku kuba ubukungu bw’u Rwanda butazaguma ku muvuduko nk’uwo bwari bufite mu myaka ibiri ishize.

Gusa, imibare iragaragaza ko n’ubundi ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza gutera imbere ku rwego rushimishije.

Imibare yatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko uko ubukungu bushobora gutera imbere ho 6.2% muri uyu mwaka wa 2022/2023, bitewe n’uko imibare y’uko bwazamutse mu gihembwe cya mbere gitanga icyizere ko icyo gipimo Leta yihaye kizagerwaho nta kabuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *