Ukraine: Perezida Zelensky yahambirije Minisitiri w’Ingabo

Oleksii Reznikov wari Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine yakuwe kuri uwyu mwanya, nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki gihugu Volodymyr Zelensky.

Reznikov yakuriye iyi minisiteri kuva mbere y’uko Uburusiya butera Ukraine muri Gashyantare 2022.

Ariko mu ijambo ageza ku gihugu buri joro, Perezida Zelensky yavuze ko ari igihe “cy’imikorere mishya” muri minisiteri y’ingabo.

Rustem Umerov, wari umukuru w’ikigega cy’ubutunzi cya Ukraine, niwe wasimbujwe Reznikov.

Perezida Zelensky yagize ati: “Ntekereza ko iyi minisiteri icyeneye imikorere mishya n’ubundi buryo bw’imikoranire mu gisirikare na sosiyete muri rusange.”

Ibinyamakuru muri Ukraine biranuganuga ko Reznikov azagirwa ambasaderi wa Ukraine i London, aho yubatse umubano n’abategetsi bakuru baho.

Uyu mugabo w’imyaka 57 yabaye ikimenyabose kuva iyi ntambara yatangira muri Ukraine. Buri gihe yitabiraga inama mpuzamahanga n’inshuti za Ukraine z’iburengerazuba kandi yagize uruhare rukomeye mu gushakira Ukraine intwaro.

Gusa kumuvana mu mirimo byari bimaze igihe byitezwe. Mu cyumweru gishize, Reznikov yabwiye abanyamakuru ko arimo kureba akandi kazi afatanyije na Perezida Zelensky.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko Zelensky yamusabye gukora mu wundi mushinga yizeye ko azemera kujyamo.

Inzobere zibona ko izo mpinduka zishobora kudahindura cyane uburyo Ukraine ikoramo urugamba, aho Gen Valery Zaluzhny – umugaba w’ingabo za Ukraine – ari we uruyoboye.

Reznikov yirukanywe mu gihe hari igikorwa cyagutse cyo kurwanya ruswa mu butegetsi bwa Zelensky, hagamijwe kwitunganya mu gihe iki gihugu gishaka uburyo bwo kwinjira mu miryango y’ibihugu by’iburengerazuba nk’Ubumwe bw’Uburayi.

Urutonde rw’uko ruswa ihagaze ku isi rwa Transparency International rushyira Ukraine ku mwanya wa 116 mu bihugu 180.

Mu gihe Reznikov ubwe adashinjwa ruswa, hari ‘skandali’ za ruswa zavuzwe muri minisiteri y’ingabo mu kugura ibikenerwa, n’ibikoresho bya gisirikare ku biciro bitari byo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, uwari wungirije Reznikov, Vyacheslav Shapovalov, yareguye kubera ibikorwa nk’ibi. Byavuzwe cyane ko icyo gihe Reznikov nawe adahagaze neza ku mwanya we.

Icyo gihe, yavuze ko umujagararo (stress) yabayemo “ugoye cyane gupima” ariko yongeraho ko we ubwe “nta na kimwe yishinja”.

Minisiteri y’ingabo kandi vuba aha yavuzwemo gufungwa kwa bamwe mu bakozi bayo bashinjwa kwakira ruswa y’abagabo badashaka kujya ku rugamba.

Reznikov arasimburwa na Umerov, wahagarariye Ukraine mu biganiro by’amahoro ubwo ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine byatangiraga.

Uyu mugabo wahoze ari umudepite yarwaye ibyo baketse ko yarogewe mu biryo mu biganiro byo gushaka amahoro muri Werurwe(3) 2022 we n’umuherwe w’Umurusiya Roman Abramovich – nawe wari mu baje mu biganiro. Mu itangazo yashyize kuri Facebook nyuma, yavuze ko ibyo atari ukuri, asaba abantu kutizera “amakuru atagenzuwe”.

Avugana na BBC icyo gihe, Umerov yavuze ko byasabaga ubutwari gushaka ibisubizo kandi yari yiyemeje “kubona umuti wa politike na dipolomasiya ku bitero by’ubugome”.

Uyu mugabo ukomoka mu gace ka Crimea, yabaye umwe mu bantu b’ingenzi b’intumwa za Zelensky mu mahanga, ndetse no mu gushaka ubucuti n’ibihugu bya Kisilamu.

Kwirukana Reznikov bije mu gihe Ukraine gahoro gahoro iri mu bitero byo kwivuna nyuma yo kubona intwaro zigezweho ihawe n’inshuti zayo z’iburengerazuba.

Gutera intambwe ku rugamba bigenda buhoro ariko ku cyumweru abajenerali ba Ukraine bavuze ko ingabo zabo zameneye mu birindiro by’ingenzi by’Uburusiya mu majyepfo y’igihugu.

Hagati aho, Uburusiya bwatangaje ibitero byinshi bya ‘drone’ byakozwe ku butaka bwabwo mu ijoro ryo ku cyumweru.

Minisiteri yaho y’ingabo yavuze ko none kuwa mbere mu gitondo kare yahanuye drone ebyiri mu karere ka Kursk gahana imbibi na Ukraine.

Roman Stravoit, guverineri wa kano karere yavuze kandi ko ku cyumweru ibisigazwa by’indege ya drone byateje umuriro mu nyubako itari iyo guturamo mu mujyi wa Kurchatov.

Uburusiya nabwo mu ijoro bwagabye igitero ku cyambu cya Izmail – kimwe muri bibiri bikomeye bya Ukraine ku ruzi rwa Danube gifasha kohereza ibibyampeke.

Ibyambu ku ruzi Danube byabaye ingenzi cyane kuri Ukraine kuva muri Nyakanga(7) ubwo ubwumvikane bwo gukoresha ibyambu byo ku nyanja y’umukarara bwahagararaga.

Moscow imaze gukora ibitero byinshi kuri Danube kuva yakwivana muri ubwo bwumvikane bwo gukoresha ibyambu by’inyanja y’umukara. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *