Uko Bayern Munchen yavumbuye Abana 20 babeshye Imyaka bashaka kwinjira muri Academy yayo mu Rwanda

Abana 20 bangiwe kwinjira mu Ishuri ry’umupira ry’ikipe yo mu Budage, FC Bayen Munchen ishami ryo mu Rwanda, nyuma yo gusanga barabeshye Imyaka hashingiwe ku Myaka fatizo.

Ibi bikaba byaratangajwe na Minisiteri ya Siporo mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ku wa Kane w’iki Cyumweru.

Ijonjora rya nyuma ryo guhitamo aba bana ryari ryakozwe tariki ya 16 Nzeri 2023, rihagarariwe na Minisiteri ya Siporo ndetse na Ferwfa.

N’ubwo habonetsemo iki Cyasha, Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko guhitamo aba bakinnyi byakozwe binyuze mu mucyo kandi hashingiwe ku bushobozi bwa buri mwana.

Minisitiri Munyangaju yagize ati:“Imikoranire yagati yacu na FC Bayern Munchen yerekanye ko twifitemo Impano. Mu gihitamo abazajya muri iri Shuri, twarebye ubuhanga buri mwana afite ndetse n’ikizere batanga. Gusa, hari abagerageje kutwihishamo, aho bahinduye ibyangombwa n’imyirondoro ibaranga babifashijwemo n’ababyeyi babo”.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe rya ruhago (FERWAFA), Umuyobozi waryo wungirije, Richard Mugisha, yatangaje ko basosubanuriye iki kibazo abo bireba kandi nta ruhare na ruto FERWAFA yabigizemo.

Ati:“Mu rwego rwo kwitegura ibibazo nk’ibi, hari abana barindwi bashyizwe ku mugereka, bagomba kuzajya basimbura abagaragaweho inenge”.

Yunzemo ati:“Mu bana 100 bari batoranyijwe mu gihugu hose, 43 nibo bari basanze bujuje ibisabwa, kongeraho 7 bari bashyizwe ku mugereka, bakwifashishwa haramutse habaye ikibazo”.

Agaruka ku buryo bamenyemo ababeshye Imyaka, Mugisha yagize ati:“Ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishizwe Uburezi n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, twasubiye mu byangombwa, dusanga abana 20 barabeshye Imyaka. Nyuma yo kubavumbura, ntakindi bakorewe kitari uguhita bakurwa mu bandi”.

“Abana 30 basigaye bujuje ibisabwa mu buryo budasubirwaho, twabashakiye Ibigo bagomba kwigaho, birimo; Lycée de Kigali na Groupe Scolaire de Kicukiro”.

“Kuri ibi Bigo, aba bana bazajya bahabwa Abatoza bo kubatoza uko baconga ruhago kinyamwuga, bahabawe Ubuvuzi ndetse no kubafasha kwiga kandi bagatsinda neza”.

Biteganyijwe ko aba bana bazajya biga baba mu Kigo cya IPRC Kigali.

Imishahara n’ibindi bizajya bigenda ku batoza b’aba bana, bizajya byishyurwa na Leta binyuze muri Minisiteri ya Siporo.

Abana 10 bazahiga abandi, bazahagararira Ishuri rya FC Bayern Munchen ishami ry’u Rwanda, mu Irushanwa ritegurwa n’iyi kipe rizabera i Munchen mu Budage hagati ya tariki ya 18 na 13 Ukwakira (10) 2023.

Iri Shuri rya Bayern Munchen mu Rwanda ni kimwe mu bigize amasezerano iyi kipe yasinyanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya RDB izwi nka Visit Rwanda.

Yitezweho kuzafasha u Rwanda kuzamura impano muri ruhago by’umwihariko mu bakiri bato ndetse no kurumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *