Uganda: Uwarohoye Abatutsi bishwe muri Jenoside akabashyingura yabishimiwe

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, yashyikirije Muhamood Noordin Thobani, umudali nk’umurinzi w’igihango kubera ubutwari bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu Mugande yashyinguye imibiri irenga 10.000 y’Abatutsi yarohoye mu Kiyaga cya Victoria nyuma yo kujugunywa mu migezi irimo Akagera na Nyabarongo.

Mu gihe cya Jenoside, Thabani yari afite ibikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Victoria, ariko bitewe n’uko iki kiyaga cyari cyuzuyemo imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside bakajugunywa muri Nyabarongo ndetse no mu iyindi migezi, byaje kuba ngombwa ko ahagarikisha ibikorwa byo kuroba ahubwo akora ibishoboka byose arohora imibiri y’Abatutsi, iratunywa ishyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso eshatu zirimo urwa Lamu, Kansesero na Ggolo zose hamwe zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 10.

Uyu mudari yashyikirijwe yari yawugenewe n’Umuryango wa Unity Club Intwararumuri nk’ishimwe ry’ibikorwa by’ubutwari  yakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *