Uganda: Umushinga w’Itegeko rihana Abatinganyi wasubijwe mu Nteko

Ishyaka RNM riri ku butegetsi, ryamaze kwemera ko itegeko ribuza ababana bahuje Ibitsina risubirwamo.

Ibi byavuye mu nama y’Abadepite yayobowe na Perezida Yoweli Museveni unakuriye iri ishyaka RNM.

Aha niho hemejwe ukuvugururwa ku mushinga w’itegeko rihana abatinganyi wari wemejwe mu minsi ishize, nk’uko bikubiye mu itangazo ry’inama y’Abadepite b’Ishyaka RNM.

Zimwe mu ngingo zawo, wateganyaga ko umuntu wahamwe n’Ubutunganyi, agomba guhanishwa igifungo cya burundu, mu gihe abahamijwe gukora Ubutinganyi mu buryo ndengakamere bagombaga guhabwa igihano cy’urupfu.

Gusa, Amavugururwa yifuzwa na Perezida Museveni kuri uyu mushinga ntabwo aratangazwa.

Iyo itegeko ryemejwe n’Inteko ishingamategeko, Perezida aba afite igihe kingana n’Ukwezi cyo kurishyiraho umukino, kuryanga cyangwa kurisubiza Abadepite ngo barivugurure, nyuma risubizwe mu nteko ryongere ritorerwe.

Iri shyaka rizwi nk’irisanzwe rifite ubwiganze mu inteko ishingamategeko, bivugwa ko aho rihagaze ku itegeko runaka ariho hagira ijambo.

Abanenga iri tegeko bakaba baravuze ko rishishikariza kwanga Abatinganyi, rigahonyora itegekonshinga rya Uganda ndetse ko buri mutu wese ukekwaho kuba ari Umutinganyi bizamugiraho ingaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *