Uganda: Jose Chameleone aravugwaho guhohotera Motari

Spread the love

Umuhanzi Jose Chameleone wo gihugu cya Uganda, yagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga akubita Umumotari wagonze imodoka ye yo mu bwoko bwa Range Rover, yahawe nk’impano mu 2021.

Aya mashusho yasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Mutarama 2023 , agaragaza uyu muhanzi ava mu modoka n’itsinda bari kumwe afite inkoni nini, akegera umumotari wari umugonze.

Chameleone ufite izina rikomeye muri muzika ya Uganda no muri Afurika y’i Burasirazuba, yageze ku mumotari wari umugonze amukubita inkoni yari afite inshuro enye mbere y’uko abaturage bahurura baza kureba ikibaye .

Nyuma yo kubona ko abantu babaye benshi, uyu muhanzi yahise yinjira mu modoka n’abo bari kumwe baragenda.

Nta muntu wakomereye muri iyi mpanuka yoroheje , uretse imodoka ya Jose Chameleone yakobotse ku ruhande.

Bamwe mu bari kumwe na Jose Chameleone w’imyaka 43 bavuga uyu muhanzi yababajwe no kuba imodoka ye yakobotse.

Stuart G Khast umuvugizi w’uyu muhanzi, yavuze ko Jose Chameleone atapfuye kuva mu modoka ngo akubite uyu mumotari ahubwo ibyo yakoze yabitewe n’amagambo mabi yabwiwe n’uwo mumotari wari ugonze imodoka ye.

Ibi byabereye ku muhanda wa Entebbe Road ubwo uyu muhanzi yari mu nzira ataha mu rugo rwe ruri mu gace kitwa Segeku.

Kugeza ubu, uyu Mumotari ntaratanga ikirego kuri polisi ngo agaragaze niba koko yahohotewe.

Amashusho yafashwe yagaragazaga Jose Chameleone akubita uyu mu Motari inkoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *