UEFA Champions League: Yaya Touré yateye utwatsi abashinja Abirabura kuvuma Pep Guardiola 

Umunyakotedivuwari Yaya Touré, yatangaje ko yitandukanyije n’amakuru avuga ko Abanyafurika baravumye Manchester City mu marushanwa ahuza amakipe y’ibikonyozi ku Mugabane w’Uburayi azwi nka UEFA Champions League.

Yaya Touré yavuze ko kuba Manchester City itaratwara iki gikombe, ntaho bihuriye n’umuvumo w’abakinnyi bakomoka ku Mugabane w’Afurika bayinyuzemo cyangwa se bayikinamo kuri ubu.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twiter, Yaya Touré yagize ati:“Uwahoze ashinzwe kunshakira amakipe numvise amvuga mu bijyanye n’umuvumo. Ntiyongere kumpuza n’iyi myumvire idafite ishingiro ku mivumo yo muri Afurika”.

“Ninginze itangazamakuru bankure muri ibi bintu. Dimistri Seluk ntabwo ampagarariye mu buryo ubwo ari bwo bwose. Kongera iyi myumvire bishobora kugira icyo byangiza”.

Ibi uyu mukinnyi ukomoka muri Cote D’Ivoire yabikoze nyuma y’uko uwahoze ashinzwe kumushakira amakipe witwa Dimistri Seluk atangaje ko umuvumo wari kuri Manchester City muri Champions League kubera abakinnyi bakomoka muri Afurika wakuweho.

Iyi myimvure y’uko Pep Guardiola yaba yaravumwe muri Champions League yaje muri 2018.

Ni bwo Dimistri Seluk wari ushinzwe gushakira amakipe Yaya Touré yatangaje ko umutoza wa Manchester City atazongera gutwara igikombe cya Champions League bitewe n’ukuntu afata nabi abakinnyi bakomoka muri Afurika.

Byari nyuma y’uko amaze kubikorera Yaya Touré muri Manchester City, amwima umwanya wo gukina kandi ari umuhanga.

Pep Guardiola aheruka gutwara igikombe cya Champions League agitoza FC Barcelona.

Kuva icyo gihe, abantu batangiye gutekereza ko koko Pep Guardiola yaba yaravumwe bitewe n’ukuntu yagiye asezererwa mu buryo butumvikana kandi mu yandi marushanwa bari kwitwara neza.

Manchester City yatwawe igikombe cya Champions League mu 2021 na Chelsea mu buryo butumvikana ndetse no mu mwaka ushize yasezerewe na Real Madrid muri 1/2 nabwo mu buryo butumvikana.

Mu gihe Manchester City yitegura gukina na Real Madrid uyu munsi muri 1/2, Dimistri Seluk ku munsi w’ejo aganira na The Mirror, yavuze ko noneho wa muvumo w’abakinnyi bakomoka muri Afurika wakuweho.

Yagize ati:“Ndashaka gusaba imbabazi kuri iki kibazo. Ndatekereza ko igihe kigeze kugira ngo uburakari buhagarare kandi nzi ko Yaya Toure abyumva nkanjye kuko nta kindi yifuza uretse gutsinda kwa Manchester City”.

“Nshobora kuvuga ko ubu amarozi yakuweho kandi nibaza ko Manchester City iri hamwe na Pep Guardiola izegukana Igikombe cya UEFA Champions League”.

“Bafite amahirwe menshi yo kugitwara uyu mwaka. Uko byagenda kose n’iyo batagitwara ariko byanze bikunze mu myaka itatu iri imbere bazatwara Champions League”.

“Muribuka ko igihe nenga Manchester City byari ukubera ko batari bahaye Yaya Toure ‘Cake’ ku munsi w’amavuko? Ni byiza, umunsi wanjye w’amavuko uri muri uku kwezi, uruhare rwanjye mu kuvuma Manchester City rurarangiye. Mu by’ukuri, nizeye ko Manchester City  izegukana ibikombe 3 muri uyu mwaka w’imikino, birimo na UEFA Champions League”.

Iri joro, Real Madrid iresurana na Manchester City mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *