Ubwongereza: Umunyarwanda ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi yacakiwe

I Gateshead mu Bwongereza, hafatiwe Umugabo w’Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi byaha byibasiye Inyokomuntu.

Uyu mugabo ufite imyaka 69, yagenjejweho uruhare rwe muri Jenoside yahitanye abasaga Miliyoni y’Abatutsi mu gihe cy’Iminsi 100 gusa.

Yatawe muri Yombi ku wa Kane w’Icyumweru gishize, binyuze mu mikoranire y’urwego rushinzwe kurwanya Iterabwoba n’Ibyaha byo mu Ntambara mu Bwongereza.

Nyuma yo kubazwa, Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru, cyanditse ko yahise arekurwa mu gihe Iperereza rigikomeje.

Komanda Dominic Murphy ubarizwa mu Ishami ryo kurwanya Ibyaha byo mu Ntambara muri Polisi yambukiranya Imipaka mu Bwongereza, yavuze ko uyu Mugabo yatawe muri yombi kubera gukurikiranwaho Ibyaha by’indengakamere.

Yagize ati:“Umuntu wese wakoze Ibyaha byo kuri uru rwego, agomba kubibazwa imbere y’Ubutabera aho yaba ari hose ku Isi”.

Yunzemo ati:“Kwegeranya Ibimenyetso byageza uregwa imbere y’Ubutabera ni Inzira ndende isaba kwitondera ndetse kurasa ku ntego”.

“N’ubwo gutabwa muri Yombi ari intambwe ya mbere, abo bireba bazakomeza gukora Iperereza mu buryo butanga amakuru yuzuye”.

Iki Kinyamakuru dukesha iyi nkuru, cyavuze ko iri Perereza ridafite aho rihuriye n’ayakozwa mu 2018, ku bandi bantu Batanu b’Abanyarwanda.

Aba ni, Vincent Brown uzwi no ku izina rya Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Celestin Mutabaruka.

Mu 2019, uwari wungirije Minisitiri w’Umutekano, Ben Wallace, yavuze ko Iperereza rishobora kuzomara hagati y’Imyaka 3-5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *