Ubwo hasozwaga Ubukangurambaga bwise ‘Global Money Week’ Urubyiruko rwasabwe kureka gusesagura

Bamwe mu rubyiruko batewe impungenge na bagenzi babo basesagura amafaranga.

Ubwo kuri iki cyumweru hasozwaga ku rwego rw’Isi icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku rubyiruko mu bijyanye n’ikoreshwa ryiza ry’amafaranga, bamwe mu basore n’inkumi bagaragaje ko batewe impungenge n’imyitwarire ya bagenzi babo, basesagura amafaranga nyamara benshi bugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri.

Urondereza ubusa bukimara: Ni imwe mu mvugo benshi mu rubyiruko n’abakuze bakoresha igihe bagiye gusesagura amafaranga baba bakoreye.

Icyo bise ikigare ni bumwe mu buryo basesaguriramo ayo mafaranga, mu bisindisha, ibiyobyabwege no mu yindi myitwarire bamwe muri bo banenga.

Muri iki cyumweru isi yahariye ubukangurambaga ku gukoresha neza amafaranga hagamijwe ejo heza h’urubyiruko, hari abasore n’inkumi batanu bahembwe kugurirwa imigabane mu masoko y’imigabane mu Rwanda no mu karere.

Babiri muribo bemererwa urugendo shuri mu bihugu by’amahanga.

Uhagarariye Umuryango wateguye ubu bukangurambaga ku rwego rw’u Rwanda, Emmanuel Niyonzima avuga ko iki cyumweru gisigiye urubyiruko ubumenyi buzarufasha mu mikoreshereze y’imari.

Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu bigo by’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda Songa Chris Musonera avuga ko hari urubyiruko ruke rugikeneye gukangurirwa gukoresha serivisi z’imari.

Muri ubu bukangurambaga bwiswe GLOBAL MONEY WEEK mu rurimi rw’Icyongereza bumaze imyaka 11 bukorwa ku rwego rw’isi n’u Rwanda rurimo, urubyiruko rusaga miliyoni 50 rwo mu bihugu 176 ni rwo rumaze gukangurirwa gukoresha neza amafaranga yabo birinda kuyasesagura.

Amafoto

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *