Ubushinwa bwashyize hanze Indege ya rutura mu rwego rwo kugaragaza Ubuhangange bufite

Leta ya Gikomonisiti y’Ubushimwa ikomeje kwereka Isi ko ari Igihugu cy’Igihangange by’umwihariko mu Ikoranabuhanga, nyuma yo kumurika Indege y’akataraboneka bise C919.

Iyi Ndege yakorewe gutwara abagenzi, yabaye iya mbere ikorewe mu Bushinwa.

Televiziyo y’Ubushinwa yerekanye amafoto y’iyi ndege yo mu bwoko bwa C919 ubwo yari irimo kuzamuka mu kirere cyo hejuru y’umujyi wa Shanghai, yerekeza mu murwa mukuru Beijing, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

Yubatswe na kompanyi y’Ubushinwa y’indege zikora ubucuruzi bwo gutwara abantu (Commercial Aviation Corporation of China, COMAC), mu kwizera ko iyi ndege izakuraho ubwiganze bw’indege z’umubyimba muto za kompanyi Airbus y’i Burayi na Boeing yo muri Amerika.

Ku nshuro ya mbere Indege C919 y’Ubushinwa ubwo yari ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Shanghai.

Kompanyi COMAC y’Ubushinwa ivuga ko iteganya kujya ikora indege 150 zo muri ubu bwoko bwa C919 buri mwaka mu myaka itanu iri imbere.

Iyi ndege ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 164, iracyacungira cyane ku bikoresho byo mu bihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika), birimo nka moteri n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ryo mu ndege.

Urugendo rwayo rwa mbere ruva i Shanghai rwerekeza i Beijing, itwaye abagenzi barenga 130, yarusoje mu gihe kigera ku masaha hafi atatu.

Iyi ndege yitezwe kuguruka igasubira mu mujyi wa Shanghai.

Kompanyi y’indege China Eastern Airlines, ifashwa na leta y’Ubushinwa, yatumije indege eshanu zo muri ubwo bwoko.

COMAC – iteganya kujya ikora indege 150 buri mwaka mu myaka itanu iri imbere – ivuga ko yamaze kwakira komande (‘commandes’) zirenga 1,200 z’iyi ndege ya C919.

Ariko inzobere zimwe zivuga ko nyinshi muri izo komande zicyekwa ko ari amabaruwa y’ubushake bwo kugura y’abaguzi b’imbere mu Bushinwa.

Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping, mu myaka micye ishize wicaye mu cyumba cy’abapilote mu ndege y’inyiganano (itari iyo ndege nyirizina) ya C919, yavuze ko uyu mushinga ari kimwe mu bikorwa byo guhanga udushya cyane by’Ubushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *