Uburusiya: Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi w’Umutwe wa Wagner yashyinguwe

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Kanama 2023, mu gihugu cy’Uburusiya habereye Umuhango wo gushyingura Yevgeny Viktorovich Prigozhin wari umuyobozi w’Umutwe w’Abacancuro wa Wagner.

Ni Umuhango witabiriwe n’abantu bake ba hafi y’umuryango we, batarimo Perezida Vladimir Putin wahoze ari inshuti ye.

Prigozhin yaguye mu mpanuka y’indege yabaye tariki 23 Kanama 2023, mu rugendo rwavaga mu mujyi wa St. Petersburg rugana mu murwa mukuru Moscow.

Uyu mugabo w’imyaka 62 yapfuye hashize amezi abiri ashwanye na Perezida Putin, ubwo abagize Wagner bivanaga ku rugamba bari bafatanyijemo n’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine, bagafata inzira yerekeza Moscow, ibintu byafashwe na Putin nk’ubugambanyi.

Ni nayo mpamvu benshi batigeze bemera ko urupfu rwe Leta y’u Burusiya idafitemo ukuboko, n’ubwo yabyamaganiye kure.

Shene ya Telegram y’umutwe wa Wagner kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko abashaka kujya guha icyubahiro Prigozhin, bajya gusura irimbi rya Porokhovskoye aho yashyinguwe.

Prigozhin yapfanye n’abandi bantu icyenda bose bari kumwe mu ndege bwite yari ibajyanye mu murwa mukuru Moscow.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *