Uburengerazuba: Dushimimana yasabye abaturage kugira Inshingano ”gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda”

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert yibukije abatuye mu Murenge wa Mahembe i Nyamasheke ko bafite inshingano yo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, ku buryo nta cyabuhungabanya. 

Yabigarutseho mu gihe ku musozi wa Kizenga ho muri uyu Murwnge, kuva mu cyumweru gishize hatangiye kuboneka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibikorwa byo guca amaterasi y’indinganire binyuze muri VUP.

Mu nteko y’abaturage yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, abatuye akagari ka Nyagatare babanje kubwira Guverineri  Dushimimana ko na nubu hari imidugudu itaragezwamo amashanyarazi, aho yageze naho ugasanga imiyoboro yarasize yangirije imitungo y’abaturage bakaba bamaze imyaka 4 basaba ingurane.

Mu butumwa yagejeje ku batuye aka Kagari, Guverineri Dushishimana yabibukije ko bafite inshingano yo kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi ko bakwiye gukorera hamwe ngo babigereho.

Aka kagari ka Nyagatare niko kariho umusozi wa Kizenga, kuva mu cyumweru gishize watangiye kubonekaho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba ari imibiri yabonetse kubera ibikorwa bya VUP, ntawatanze amakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *