“Ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 6.2% mu 2023” – IMF/FMI

Imibare mishya y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6.2% mu 2023, nyuma ya 6.8% bwazamutseho mu 2022.

Iyi raporo yiswe “World Economic Outlook: A Rocky Recovery”, yasohotse kuri uyu wa Kabiri, igaragaza ko ibibazo by’ubukungu bw’Isi birimo kugenda byoroha nubwo ari ku muvuduko uri hasi.

Ubukungu bw’u Bushinwa burimo gufunguka, uruhererekane rw’ibicuruzwa rukagenda rworoha, n’igitutu cy’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibiribwa cyatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine kigacogora.

Imibare yatangajwe muri rusange igaragaza ko Isi igihanganye n’ibibazo by’ubukungu birimo izamuka rikabije ry’ibiciro, ahanini rifitanye isano n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Igaragaza kandi ko ubukungu bw’Isi buzakomeza gusohoka muri izo ngaruka ariko bizagenda buhoro, kuko iteganyamibare ry’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’Isi wamanutse uva kuri 3.4% mu mwaka ushize, uba 2.8% mu 2023.

Icyakora, hari icyizere ko iri zamuka riziyongera mu mwaka wa 2024, rikaba 3%.

Iyi raporo nshya ivuga ko urebye ku iteganyamibare rigereranyije kugeza mu 2028, izamuka ry’ubukungu rizaba riri hafi ya 3.0 ku ijana, ari na wo mubare uri hasi ubonetse kuva iyi raporo yatangira gukorwa mu 1990.

Iyo urebye ku Rwanda, izamuka ry’ubukungu nubwo riri hejuru, ariko rizagabanuka kuko mu 2020 ryari –3.4%, mu 2021 riba 10.9%, mu 2022 riba 6.8%.

Iteganyamibare rya IMF ryerekana ko mu 2023 ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka kuri 6.2%, mu 2024 rikazaba 7.5%, naho mu 2028 rizagera kuri 7.3%.

Rinatanga icyizere ku gahenge mu izamuka ry’ibiciro ku masoko, aho umwaka ushize wasize mu Rwanda rigeze kuri 13.9%. Nibura uyu mwaka wa 2023 uzasiga rigeze ku 8.2%, mu gihe mu 2024 rizagera kuri 5.0%.

Ku rwego rw’Isi, iyi raporo ikomeza iti “Izamuka ry’ibiciro ku Isi rizamanuka ariko ku muvuduko uri hasi kurusha uko byari byitezwe, rive ku 8.7 ku ijana mu 2022 rigere kuri 7.0 ku ijana muri uyu mwaka na 4.9 ku ijana mu 2024.”

Urebye nko ku bihugu biri mu ntambara, ubukungu bw’u Burusiya buzazamuka kuri 0.7% mu 2023 buvuye kuri –2.1 mu 2022, mu gihe ubwa Ukraine buzaba –3.0% buvuye kuri –30.3 mu 2022.

Ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubukungu buzazamuka kuri 1.6% mu 2023 buvuye kuri 1.7% mu 2022, u Bwongereza ni –0.3% mu 2023 (4.0% mu 2022), u Budage ni –0.1% (1.8% mu 2022) naho u Bufaransa buzazamuka kuri 0.7% mu 2023 (2.6% mu 2022).

Ni mu gihe u Bushinwa bwo, ubukungu bwabwo buzazamuka kuri 5.2% mu 2023 (3.0% mu 2022) na 4.5% mu 2024, mu gihe ubw’u Buhinde buzazamuka kuri 5.9% muri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *