Ubudage bwemeye ko hubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Mujyi wa Lori gen ho mu Budage, hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Tariki ya 06 Gashyantare 2024, Ambasaderi Eagle Sezal, Perezidante wa Ibuka mu Budage, Judense Kayitesi n’umuyobozi mukuru w’Umujyi wa Lori gen, nibo bayoboye iki gikorwa.

Nyuma yo gutaha uru Rwibutso, abandi bari bitabiriye uyu Muhango, barushyizeho Indabyo.

Igitekerezo cyo kubaka uru Rwibutso, cyatangijwe na Judense Kayitesi.

Byari mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside no gufasha Abanyarwanda batuye ku Mugabane w’Uburayi mu bihugu nk’Ububiligi n’Ubusuwisi kuzajya baza kuhibukira.

Mu ijambo rye nyuma yo gufungura uru Rwibutso, Eagle Sezal yakomoje ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa abari aho n’Isi yose ko Jenoside ireba Isi yose.

Ati:“N’ubwo Umujyi wacu ari muto, Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi aratureba ndetse n’Isi yose. Tugomba gukora igikorwa nk’iki mu rwego rwo tuzirikana aya mateka no guharanira ko atazongera ukundi”.

Umuyobozi wa Ibuka mu Budage, Judense Kayitesi yashimiye ubuyobozi bw’Umujyi wa Lori gen n’abawutuye.

Ati:“Nahoraga nifuza aho gushyira Indabyo mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi none ubu twahabonye. Uretse njye n’abandi bo mu Budage babonye aho bazajya bibukira ababo”.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *