Ububanyi n’Amahanga: Perezida wa Guinée yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda (Amafoto)

Perezida Kagame yakiriye Lt Général Mamadi Doumbouya wa Guinée wageze i Kigali mu ruzinduko rugamije kunoza umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Lt Général Doumbouya na Madamu we, Lauriane Doumbouya bageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Mutarama 2024, baherekejwe n’itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Lt Général Doumbouya yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yakirwa mu cyubahiro kimukwiye nk’Umukuru w’Igihugu.

Akihagera haririmbwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi ndetse Lt Général Doumbouya yakirwa n’itorero mu kumusangiza umuco gakondo w’Abanyarwanda.

Uru ruzinduko rwa Général Doumbouya ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Guinée Conakry muri Mata 2023, aho yari mu ruzinduko rw’akazi na rwo rwari rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushake mu kurushaho gukorana mu nzego zitandukanye.

Umubano w’u Rwanda na Guinée ukomeje gutezwa imbere ku mpande zombi cyane ko mu Ukwakira 2023, ari bwo icyo gihugu cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko ku wa 17-18 Mata 2023, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu rwanashibutsemo isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’andi atandukanye agamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame, yitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro Ikiraro cya Kagbélen giherereye mu Mujyi wa Dubréka muri Guinée cyitiriwe Perezida Paul Kagame.

“Pont Paul Kagame” ihuza Intara ya Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry.

Ni ikiraro cyatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019. Kiri mu bikorwaremezo byubatswe mu masezerano yashyizweho umukono mu 2017 hagati ya Guinée n’u Bushinwa.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *