Ububanyi n’amahanga: Nyuma yo kuzahuka k’Umubano w’u Rwanda n’u Burundi, bimwe mu Bicuruzwa byari byarabuze byatangiye kwambukiranya Imipaka

Nyuma yo kuzahuka k’Umubano hagati y’Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi, bimwe mu bicuruzwa byo mu Rwanda byatangiye kugaragara ku masoko yo mu Burundi ku bwinshi, bitanga icyizere ku izahuka ry’umubano w’ibihugu byombi wari umaze imyaka irindwi urimo agatotsi riri gukozwaho imitwe y’intoki.

Kuri ubu bamwe mu bantu bari i Burundi bemeza ko ibicuruzwa birimo ibikorwa n’uruganda Inyange Industries, ibinyobwa by’uruganda rwa SKOL n’ibindi, byatangiye kuboneka ku masoko yo mu Burundi.

Ni mu gihe ku masoko ya Kigali naho hatangiye kuboneka ibicuruzwa by’Abarundi byahoze bikunzwe nk’amamesa n’indagara z’indundi, nubwo bikiri ku kigero cyo hasi ugereranyije no mu myaka yatambutse.

Tariki 4 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Bujumbura aho yari yitabiriye inama y’akarere yigaga ku bibazo by’umutekano bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aboneraho kuganira na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Byatanze icyizere ko ibintu bikomeje kujya mu buryo dore ko Perezida Kagame yaherukaga mu Burundi mu 2013.

Ni umusaruro w’isubukurwa ry’umubano rikomeje hagati y’ibihugu byombi, nyuma yo kuzamba mu 2015 kubera imvururu zakurikiye amatora ubwo Perezida Nkurunziza Pierre yiyamamarizaga manda ya gatatu.

Ikinyamakuru Burundi Eco giherutse gutangaza ko ibinyobwa byengerwa mu Rwanda nk’iby’uruganda rwa Skol, iby’uruganda Inyange na fromage nyarwanda byatangiye kuboneka ku masoko ya Bujumbura.

Mbere y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, Skol yari kimwe mu binyobwa bikunzwe i Bujumbura ndetse hari utubari twari twarashyizweho twitirirwa icyo kinyobwa, ibyapa biyamamaza biri mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru.

Ibyinshi byaje guhagarara koherezwayo nyuma y’izamba ry’umubano hagati y’ibihugu byombi, ubucuruzi bugasubira inyuma.

Sosiyete itwara abantu mu modoka, Volcano Express nayo yatangiye gukora ingendo zijya mu Burundi. Iherutse gutangaza ko kuva i Kigali ugera Bujumbura itike ari 15000 Frw.

Mu Ukwakira 2015, ibiro by’iyi sosiyete i Bujumbura byarasenywe, bisakwa n’inzego z’iperereza mu Burundi, bwashinjaga u Rwanda gufasha abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida.

Mu mwaka wa 2014 mbere y’uko ibihugu byombi bitangira kurebana ay’ingwe, ubucuruzi bw’ibihugu byombi bwabarirwaga muri miliyoni 20 z’amadolari ku mwaka.

Imibare y’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu Ukuboza 2022, igaragaza ko u Burundi buri ku mwanya wa gatandatu mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byavuye mu mahanga, bikabanza gutunganywa bikongera kuhorezwa (Re-export).

Mu Ukuboza 2022, u Rwanda rwoherejeyo ibyo bicuruzwa bifite agaciro k’ibihumbi 290 by’amadolari (asaga miliyoni 290 Frw) avuye ku bihumbi 180 by’amadolari byari byoherejwe mu Ugushyingo 2022.

Mu masoko atandukanye yo mu mujyi wa Kigali ntabwo haboneka cyane ibicuruzwa byinshi byo mu Burundi.

Bamwe mu bacuruzi b’indagara z’indundi bavuga ko “Ibiciro by’indagara birahindagurika. Kuri uyu munsi ziri kugura 12000 Frw ku kilo, ubushize byaguraga 9500 Frw biterwa n’uko zabonetse. Iyo zabaye nyinshi zigura make, zaba nke zikagura menshi. No ku mipaka iyo bazamuye imisoro bituma bazamura ibiciro.”

Abacuruzi b’izi ndagara bita indundi, bavuga ko kugira ngo bazibone byasabaga ko banyura muri Tanzania, ari nayo mpamvu zihenda ugereranyije n’izindi.

Nubwo zihenda, bavuga ko ziryoha cyane ugereranyije n’izindi. Muri iri soko, izindi ndagara nk’izitwa iz’umunyu, iza Zanzibar n’inyarwanda zigura 2500 Frw ku kilo.

Ibindi bicuruzwa byo mu Burundi byari bikunzwe mu Rwanda mu myaka yo hambere, harimo imbuto nk’imyembe, pomme n’ibindi.

Abacuruzi bo muri Kigali bavuga ko imbuto zo mu Burundi zitaratangira kubageraho nka mbere.

Hari uwagize ati “Nta mbuto zo mu Burundi ziri mu isoko. Mu kibuga hari imyembe y’imi-Tanzania, imigande, na Bugarama nta kindi.”

Kuwa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col Remy Cishahayo yasuye mugenzi we w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, bizeza ko ibihugu byombi biri gukora ibishoboka byose ngo ubucuruzi busubukurwe nkuko byahoze.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yabwiye itangazamakuru ko ku ruhande rw’u Rwanda ibicuruzwa bigenda, bakaba bagikora ubuvugizi ku ruhande rw’u Burundi.

Ati “Ntabwo imibanire n’imigenderanire y’ibihugu ari ikintu gikorwa umunsi umwe ngo kirangire ariko kiri mu byifuzwa no mu myanzuro y’inama.”

Hari icyizere ku mu minsi ya vuba ibicuruzwa bivuye mu Burundi bishobora kongera kuboneka ku masoko yo mu Rwanda

Amamesa aturuka mu Burundi ari kuboneka gahoro gahoro ku masoko y’i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *