Ububanyi n’Amahanga: Minisitiri Biruta yagaragaje Ishusho y’Umubano w’u Rwanda n’Ibihugu byo mu Karere


image_pdfimage_print

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta yabwiye ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ko uretse umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo wajemo agatotsi, ku ruhande rw’ibindi bihugu uyu mubano uhagaze neza muri rusange.

Abagize Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda bagaragarije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga impungenge bafite ku kibazo cy’umutekano muke muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo n’ingaruka bigira ku Rwanda.

Bamwe bagaragaje ko usanga abakongomani baharabika u Rwanda ku ruhande rw’Abanyarwanda nta gikorwa ngo babagaragarize ukuri.

Kuri iki kibazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta yavuze ko

Kugaragaza ukuri bidakwiye guharirwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga gusa ahubwo ari ibya buri wese.

Ikindi kibazo cyabajwijwe ni ikirebana n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi bashaka kumenya impamvu umubano wazahutse ariko ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi bikaba bitaremererwa kwambuka nk’uko byahoze:

Minisitiri Vincent Biruta yijeje ko iki kibazo kiri hafi gukemuka.

Muri iri huriro kandi hanatowe Umuvugizi mushya w’iri huriro ari we Hon Mukamana Elisabeth wo mu ishaka PPC, wasimbuye Uwanyirigira Gloriose wo mu ishyaka PSD, na ho umuvugizi wungirije aba Ntezimana Jean Claude wo mu ishaka Demogratic Green Party wasimbuye Nahimana Athanase wo mu ishyaka PS imberakuri.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *