Ububanyi n’Amahanga: Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique zahubatse Isoko ry’Amafi rya kijyambere

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zashyikirije Umujyi wa Mocimboa da Praia isoko ry’amafi rya kijyambere ryubatswe, rikaba rifite agaciro ka miliyoni 25 Frw.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe.

Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda kuri iki gikorwa, avuga ko bizafasha mu guhindura ubuzima bw’abatuye iyi Ntara nyuma yo kugaruka mu ngo zabo bavuye mu bice bitandukanye bari barahungiyemo imitwe y’iterabwoba yari yarayogoje iyi Ntara.

Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Maj Nkubito Eugène yavuze ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zitari i Cabo Delgado mu bikorwa byo gucunga umutekano gusa, ahubwo zinafasha mu iterambere ry’iyi Ntara.

Yijeje ubuyobozi bw’iyi Ntara ko bazakomeza kubufasha mu gukemura ibibazo byose, mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye n’umutekano.

Ibi birori kandi byaranzwe n’umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru, wahuje inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ikipe y’urubyiruko rw’umupira w’amaguru muri Mocimboa da Praia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *