U Rwanda rwitezweho kuba Igicumbi cy’Utudege tutagira Abapilote

Abahanga mu by’Ikoranabuhanga ry’Utudege duto tutagira Abapilote tuzwi nka Drone basanga u Rwanda ruzaba Igicumbi cy’iri Koranabuhanga mu Myaka iri imbere, bitewe n’Ishoramari Igihugu kirimo gushyiramo ndetse n’Abafatanyabikorwa bo ku Migabane itandikanye barimo gufatanya n’u Rwanda.

Mu Rwanda, Drones zikoreshwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima mu kugeza ibikoresho n’amaraso mu bice bya kure, mu buhinzi haterwa imiti yica ibyonnyi mu myaka, mu gufata amashusho n’amafoto ndetse no mu bukerarugendo aho zishobora kugaragaza aho inyamaswa zisurwa ziri.Zirimo no kwifashihwa mu gutera imiti yica imibu hirya no hino mu gihugu.

Abaturage bemeza ko byagabanyije indwara ya malariya mu buryo bufatika.

Mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo ahashyizwe icyicaro cyazo, hagiye gushorwa amafaranga agera kuri miliyari 12 nk’ahantu zizajya zihurizwa.

Hazashyirwa n’ishuri ry’abaziga ibijyanye n’imikoreshereze yazo ndetse hanakorerwe ubushakashatsi.

U Rwanda ruherutse gusinyana n’ikigega cy’Abafaransa cy’iterambere amasezerano y’inguzanyo ya Miliyoni 37 z’Amayero ni ukuvuga asaga Miliyari 41Frw azashorwa muri uru rwego rw’ikoranabuhanga ry’utu tudege duto twa Drones.

Kugeza muri 2025, imibare igaragaza ko uru rwego rwa Drones ruzaba rwinjiriza isiasaga Miliyari 127 z’Amadorari mu bukungu bw’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *