U Rwanda rwateye Ibiti Miliyoni 63 mu gihe cy’Amezi 12

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe amashyamba buvuga ko mu gihe cy’umwaka hazaba hatewe Miliyoni 63 z’ibiti kugira ngo hongerwe ingano y’ibiti bifata ubutaka, ibivangwa n’imyaka ndetse n’ibiribwa.

Abatubuzi b’ibiti bavuga ko aho bishoboka babyegereza abaturage bakabigura batavunitse.

Mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, niho Jean de Dieu Nshimiyimana ahumbikira umurama uzabyara ingemwe z’ubwoko burenga 20 bw’ibiti.

Uyu avuga ko uyu murimo usaba ubwitange kuko nibura bimusaba amezi 4 kugira ngo abe abonye ingemwe zishobora guterwa hakiyongeraho no kuzishyira abakeneye kuzigura.

Hirya no hino mu gihugu, muri aya mezi usanga abantu mu byiciro byose bashishikajwe no gutera ibiti by’ubwoko butandukanye byaba ibirirwa, ibivangwa n’imyaka, ibifata ubutaka kimwe n’iby’imitako.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba igaragaraza ko mu gihe cy’umwaka uhereye muri uyu muhindo hateganijwe guterwa miliyoni 63 z’ibiti, 54% by’ibi biti bizaba ari ibivangwa n’imyaka, 26% byabyo ni amashyamba asanzwe yo gufata ubutaka, 8% ni ibiti by’imbuto naho 10% bikaba ibiti by’imitako.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo, Concorde Nsengumuremyi avuga ko kuba harashyizweho laboratoire ikora imirama y’ibiti, bituma abaturage bahitamo iyo bakeneye bashingiye buziranenge bwayo.

Isesengura ryerekana ko 70% by’amashyamba yo mu gihugu ari ay’abaturage mu gihe 30% byayo ari aya leta.

Hari byinshi mu biti byuma bigiterwa cyangwa bitarakura bityo ntibitange umusaruro, ibindi ntibyishimire aho byatewe.

Depite Dr Frank Habineza asanga hakwiye kujyaho politiki zo kwita mashyamba hagamijwe ko abungabungwa kugirango ingaruka ziterwa no kuba adahagije zigabanuke. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *