“U Rwanda rwakuyeho imvugo y’uko ubuhinzi ari ubwo gukorwamo n’abakene” – Dr Ngirente

Ministri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga kimwe mu byo u Rwanda rwakoze, ari ugukuraho imyumvire ko ubuhinzi ari urwego rukorwamo n’abakene kandi rutabamo amafaranga.

Iyi nama ibera i Dakar muri Senegal yahawe insanganyamastiko igira iti “Tugaburire Afrika: Ubusugire n’ubudahangarwa mu biribwa”,uyu ukaba wari umunsi wa 2 wayo.

Ministri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ko umugabane wa Afurika ukomeje kugarizwa n’ikabazo cy’ibura ry’ibiribwa,40% by’umusaruro uboneka ngo urangirika nyuma yo gusarura,bikaba ngo biteye isoni kubona ibyo abahinzi baba baruhiye babitakaza.

Ku birebana n’u Rwanda, Dr Ngirente yavuze ko bimwe mu bikorwa mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, harimo gukora ku buryo urwego rw’ubuhinzi ruba urwego rukurura abifuza kurujyamo.

Yagize ati “Kimwe mu byo twakoze ni ugukuraho iyo myumvire ko ubuhinzi ari urwego rukorwamo n’abakene kandi rutabamo amafaranga, dukora ku buryo ubuhinzi buba urwego rukurura abifuza kurwinjiramo. Bimwe mu byakozwe ngo harimo gushyira ubwishingizi mu bijyanye n’ubuhinzi kugira ngo mu gihe habaye igihombo,abahinzi bashobore kubona ikibagoboka.ubwo bwishingizi ngo bukoreshwa no mu birebana n’ubworozi.Ikindi ni uburyo abakora mu bijyanye n’ubuhinzi babona inguzanyo ku nyungu iri hasi byibura munsi y’10%.Ibyo kandi bigomba kujyana no kubona ubutaka buhagije bwakorerwaho ubuhinzi.”

Mu bandi bari bitabiriye iki kiganiro harimo Perezida w’Igihugu cya Sierra Leone, Julius Maada Bio wavuze ko ubusugire n’ubudahangarwa ibihugu bifite mu bijyanye na politiki n’ imiyoborere ,bikwiye no kubugira mu birebana n’ ibiribwa.

Inama mpuzahanga yiga ku buhinzi n’ ibiribwa  ku mugabane w’ Afurika ni ku nshuro ya 2 ibera i Dakar muri Senegal, iyaherukaga ikaba yarabaye mu mwaka wa 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *