“Twabanje kwibaza ko tugiye gukina n’abagabo” – Nyinawumuntu nyuma yo kunyagirwa na Black Queens

Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Ghana izwi nka Black Queens, yaraye inyagiye iy’u Rwanda ibitego 7-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroke Umwaka utaha w’i 2024, mu mukino wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Ni umukino Amavubi y’abagore yagaragajemo imbaraga nke ku buryo bugaragara.

Ku munota wa gatatu w’uyu mukino, Doris Boaduwaa wa Black Queens yahise anyeganyeza inshundura ku mupira wateye n’Umutwe nyuma yo kuwuterekerwa na Kapiteni, Portia Boakye.

Nyuma yo gutsindwa iki gitego cyaje mu minota ya mbere y’umukino, u Rwanda binyuze kuri Zawadi Usanase rwagerageje gukomanga ku izamu rya Ghana, ariko biba iby’ubusa.

Ku munota wa cyenda, Ghana yongeye kunyeganyeza inshundura ku nshuro ya kabiri binyuze kuri Evelyn Badu w’imyaka 20 gusa y’amavuko, ukina muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Norway mu ikipe ya Avaldsnes IL.

Iminota 10 gusa ya mbere y’uyu mukino, yashize Umunyezamu w’u Rwanda, Angeline Ndakimana ahindukijwe inshuro ebyiri.

Nyuma yo gutsindwa ibi bitego, Umutoza Grace Nyinawumuntu yasabye abakinnyi be kwiminjiramo agafu, ndetse ku munota wa 14 w’umukino, Usanase yagerageje amahirwe yo kunyeganyeza izamu rya Ghana ariko Konlan Cynthia amubera ibamba.

Ku munota wa 28 w’umukino, Princella Adubea yongeye kunyeganyeza inshundura ku nshuro ya gatatu, ku mupira yahawe na Justice Tweneboah.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya gatatu, ku munota wa 35 w’umukino, u Rwanda rwabonye amahirwe yo kwishyuramo igitego kimwe, ariko umupira w’umuterekano Florence Imanizabayo yahawe na Nibagwire Libellee ntiyawubyaza umusaruro.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Ghana ikiyoboye ku bitego 3-0.

Igice cya kabiri cyarangiye Ghana igaragaza urwego rwo hejuru ndetse inabishimangira igitsindamo ibitego bine (4).

Ni ibitego byinjiye ku munota wa 53 gitsinzwe na Alice Kusi, ku munota wa 65 gitsinzwe na Evelyn Badu, ku munota wa 76 gitsinzwe na Anasthesia Achia ndetse uyu yaje no gusubyamo ku munota wa 81.

Hagati aho, Ghana yanaje kubona Penaliti nyuma y’uko Boaduwaa agushijwe mu rubuga rw’amahina, gusa Alice Kusi ayitera inyoni.

Nyuma y’uyu mukino, Umutoza Nyinawumuntu Grace,

yavuze ko impamvu yo kunyagirwa aka kageni, byatewe n’ubwoba abakinnyi be babanje kugirira aba Ghana, ibi bikaba by’umwihariko byanagaragaye mu gihe cy’imyitozo ibanziriza umukino.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 26 Nzeri 2023, ukazabera i Accra muri Ghana.

Ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Ghana, izacakirana n’izava hagati ya Namibia na Gambia mu ijonjora rikurikiyeho.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Ghana beat Rwanda 7-0 during a 2024 WAFCON Qualifier first leg game at Kigali Pele Stadium on Wednesday ,September 20. All Photos by Christianne Murengerantwari

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *