Turukiya: Nyuma y’Iminsi 60 yongeye kubona Umwana we batandukanyijwe n’Umutingito

Muri Gashyantare 2023, Ibihugu bya Turukiya na Siriya byibasiwe n’umutingito ukomeye wasenye Inyubako zatikiriyemo abakabakaba ibihumbi 50, mu gihe imiryango itari mike nayo yaburanye.

Gusa, nyuma y’amezi akabakaba abiri ubaye, hari inkuru nziza, aho umwe mu babyeyi bawukotse yongeye guhura n’Uruhinja rwe yaherukaga mbere y’uko uyu Mutingito uba.

Uyu mwana w’igitangaza ‘Miracle Baby’ mu ndimi z’amahanga, we na nyina bahurijwe mu Majyepfo ya Turukiya, nyuma y’uko ibipimo bya ADN byemeje ko uwo mwana w’umukobwa ari uw’uwo mubyeyi.

Minisitiri w’umuryango muri Turukiya yavuze ko uyu Mutingito w’isi washegeshe icyo  gihugu  ndetse imiryango imwe n’imwe igenda itatana .

Miracle Baby kuri ubu wujuje Amezi atatu n’igice, ubusanzwe yitwa Vetin.

Yakuwe mu bisigazwa by’inzu mu ntara ya Hatay, nyuma y’iminsi irenga itanu habaye umutingito ku itariki ya 06 Gashyantare 2023.

Vetin yabonetse nta bibazo by’ubuzima afite  nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Minisitiri Derya Yanik avuga ko umwana yashyikirijwe nyina, Yasemin Begdas, ku bitaro byo mu mujyi wa Adana, iminsi 54 nyuma y’uko habaye amakuba.

Nyuma yo gukurikiranwa   n’ibitaro by’i Adana, ku ikubitiro urwo ruhinja rwatwawe n’indege ya Perezida yarushyikirije abayobozi i Ankara ngo rwitabweho.

Minisitiri w’umuryango muri Turukiya, Derya Yanik ubwo iki gikorwa cyo gutanga umwana cyari kirangiye yagize ati:”Guhuza umwana na nyina ni igikorwa kindashyikirwa ku isi hose”.

Yakomeje avuga ko se w’uyu mwana Vetin yaguye muri uyu Mutingito ndetse na basaza be babiri nabo ariho baguye akaba asigaranye na nyina gusa.

Ubwo umutingito wibasiraga Turukiya wahitanye abaturage bagera ku ibihumbi 56.000, aho abagera ku ibihumbi 50.000 ari abo muri Turukiya abasigaye bakaba abo muri Syria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *