“Tugomba gutsinda Uburusiya ariko tutabumenaguye” – Perezida Emmanuel Macron


image_pdfimage_print

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko adashaka kubona Uburusiya bumenagurwa (bushenjagurwa) no gutsindirwa muri Ukraine.

Aganira n’igitangazamakuru cyo mu Bufaransa, Macron yashishikarije ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) kongera ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine, anavuga ko yiteguye intambara imara igihe kirekire.

Yagize ati: “Ndashaka ko Uburusiya butsindwa muri Ukraine, kandi ndashaka ko Ukraine ishobora kurwana ku ho ihagaze”.

Ariko yanenze bikomeye abo yavuze ko bashaka kwagurira intambara mu Burusiya ubwabwo mu rwego rwo “kumenagura” icyo gihugu.

Macron yabivuze mu gihe abategetsi bakomeye bo ku isi bari bateraniye mu nama ku mutekano i Munich mu Budage.

Muri iyo nama, abo bategetsi basezeranyije kwihutisha guha intwaro Ukraine no gufatira Uburusiya ibihano bikaze cyane kurushaho.

Macron yabwiye ikinyamakuru Le Journal du Dimanche ati: “Sintekereza ko, nkuko abantu bamwe babitekereza, tugomba kwiha intego yo gutsinda Uburusiya mu buryo bwuzuye [busesuye], tugatera Uburusiya ku butaka bwabwo bwite.

“Abo babibona gutyo barashaka, hejuru y’ikindi kintu icyo ari cyo cyose, kumenagura [gushenjagura] Uburusiya. Ibyo ntibyigeze na rimwe biba aho Ubufaransa buhagaze kandi ntibizigera na rimwe biba aho duhagaze”.

Ku wa gatanu ubwo yagezaga ijambo kuri iyo nama ku mutekano y’i Munich, Macron yashimangiye ko ubu atari igihe cyo kugirana ibiganiro n’Uburusiya.

Ariko ntiyagize ipfunwe ryo kuvuga ko intego nyamukuru ari ukugirana ibiganiro by’amahoro hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Perezida Macron yumvikanishije ko ibikorwa bya gisirikare bya Ukraine, bifashijwe n’ibihugu by’inshuti zayo, ari bwo buryo bwonyine bwo “kugarura Uburusiya ku meza no kubaka amahoro arambye”.

Yanapfobeje ko byashoboka guhindura ubutegetsi buriho mu Burusiya, avuga ko aho ibyo byagiye bigeragezwa handi ku isi “byatsinzwe bisesuye”.

Nubwo Macron yavuze gutyo, ibiganiro ni ikintu kiri kure ku bategetsi ba Ukraine.

Ku wa gatanu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yakiriye neza icyemezo cyo kudatumira Uburusiya muri iyo nama y’i Munich.

Yavuze ko abategetsi b’Uburusiya badakwiye gutumirwa ku meza mu gihe cyose iyo “leta y’iterabwoba yica, mu gihe cyose ikoresha za bombe, za misile n’ibifaru nk’ingingo [yo gutanga] muri politiki mpuzamahanga”.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko adakozwa ibiganiro by’aka kanya na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, ashimangira ko “nta cyizere” gihari hagati y’impande zombi.

Mu kiganiro na BBC muri iki cyumweru, Zelensky yanapfobeje igitekerezo cyo guhara ubutaka bumwe bwa Ukraine ngo akunde agere ku masezerano y’amahoro n’Uburusiya.

Mbere, Macron yanenzwe na zimwe mu nshuti z’Ubufaransa zo mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) kubera gutanga ubutumwa ibyo bihugu by’inshuti byemeza ko buteza urujijo kuri Ukraine.

Mu kwezi kwa gatandatu mu 2022, yamaganwe na Kuleba, wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, kubera kuvuga ko ari ingenzi cyane ko Uburusiya “budakozwa isoni kubera igitero cyabwo”.

Icyo gihe, Kuleba yasubije ko Uburusiya – “burimo kwikoza isoni bwo ubwabwo” – bukwiye gushyirwa mu mwanya wabwo. (BBC)

Mu iijambo yagejeje ku bategetsi bakomeye ku isi, Emmanuel Macron ntiyagize ipfunwe ryo kuvuga ko intego nyamukuru ari ukugirana ibiganiro by’amahoro hagati y’Uburusiya na Ukraine

 

Perezida Macron w’u Bufaransa na Putin w’u Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *