Transform Africa: Perezida Kagame yagaragaje ko abasaga 60% by’abegerejwe Interneti muri Afurika batayikoresha uko bikwiriye

Perezida Paul Kagame avuga ko abasaga 60% by’abegerejwe internet muri Afurika batayikoresha uko bikwiye, bitewe no kutamenya imikoresherezwe yayo, agasaba ibihugu bya Afurika gukorera hamwe mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Ibi yabigaritseho mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa ya 6 irimo kubera muri Zimbabwe.

Iyi nama yitabiriwe n’abasaga 2,000, ikaba ari imwe mu nama zikomeye zibera ku mugabane wa Afurika zihuza abantu baturutse mu bice bitandukanye by’isi, barimo abakuru b’ibihugu , za guverinoma, abikorera n’imiryango mpuzamahanga.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Paul Kagame, Pereziza wa Zambia Hakainde Hichilema, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida wa Zimbawe Emmerson Mnangagwa.

Perezida Paul Kagame avuga ko umuyoboro mugari wa internet wakwirakwijwe hirya no hino mu buryo bwihuse, ariko 60% by’Abanyafurika bashobora kugera kuri uwo muyoboro mugari wa internet ntibawukoresha kubera ko batawufiteho amakuru ahagije.

Buri wese akwiye kuba agera ku muyiboro mugari wa internet uhendutse, kandi afite igikoresho cy’ikoranabuhanga, uyu muyoboro mugari wa internet wakwirakwijwe hirya no hino mu buryo bwihuse ariko abarenga 60% by’Abanyafurika bagera kuri uyu muyobora ntabwo bayikoresha, tugomba gukomeza kugabanya icyo cyuho.

Inama ya Transform Africa 2023 yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 5, imiryango mpuzamahanga n’ibigo by’abikorera ku rwego rw’isi.

Ni ihuriro ryatangiye muri 2013 ritangirira mu Rwanda rigenda ryaguka ku mugabane w’Afrika, rifite intego zo gutuma afrika itezwa imbere n’ubukungu bushingiye ku bumenyi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame ari muri Zimbabwe aho yitabiriye inama ya Transform Africa

 

Perezida Kagame yagaragaje ko abasaga 60% by’abegerejwe Interneti muri Afurika batayikoresha uko bikwiye

 

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu barimo uwa Zimbabwe, Emmerson  Mnangagwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *