Tom Close agiye kumurika Album nyuma y’Imyaka 9

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close ku mazina y’Ubuhanzi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album nshya, nyuma y’iyo yaherukaga mu 2014.

Tom Close yatangarije abakunzi b’Ibihangano bye ko azashyira hanze iyi Album muri Gicurasi y’uyu Mwaka w’i 2023.

Tom Close wari umaze Imyaka Icyenda adashyira hanze Album, yateguje ko kuri iyi nshuro ahishiye abakunzi b’ibihangano bye ibirori by’imbaturamugabo.

Gusa ntiyigeze atangaza byinshi kuri iyi Album, ateganya gushyira hanze mu gihe izaba ihurira no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 amaze muri Muzika.

Agaruka ku myiteguro y’iyi Album, yagize ati:

Ni Album abantu bazumvaho Tom Close utandukanye n’uwo bari basanzwe bazi. Nanjye hari ibyo nivumbuyeho ubwo nari ndi kuyikoraho.

Yemeza ko ari Album izakurwa na benshi ku Mugabane w’Afurika, aho ateganya ko ikazahatanira n’ibihembo mpuzamahanga.

Yakomeje avuga ko iriho abahanzi bakomeye n’aba DJs b’ibihangange.

Ni Album (Umuzingo) izaba ibaye iya Munani (8) ashyize hanze nyuma ya “Kuki”, “Sibeza”, “Ntibanyurwa”, “Komeza Utsinde” na “Mbabarira Ugaruke” yamuritse hagati ya 2008 na 2013

Mu 2014, yashyize hanze Album ebyiri icyarimwe, zirimo iyo yise ‘Isi’ na ‘Ndakubona’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *